Amafoto utabonye yo gusaba no gukwa umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Umunyamakuru ukunzwe Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 aho ababyeyi be bemeye inkwano bati “turagutanze wibanire n’uwo wakunze Thierry”.

Uyu muhango ukaba warabereye mu Magepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare.

Biteganyijwe ko nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2022 ari bwo hazaba indi mihango y’ubukwe irimo gusezerana imbere y’Imana.

Akoze ubukwe nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower’.

Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ni bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

Niyigaba Thierry wegukanye Cyuzuzo Jeanne d’Arc

Cyuzuzo asohorwa mu nzu

Agikubita amaso umugabo we byamurenze, ibyishimo biramusaga

Urukundo rwubahweeee

Ibyishimo byari byose

Inkuru zo kwirana zo ntizabuze, zari zihari ku bwinshi

Bari kumwe na parrain na marraine

Bwari ubukwe bushimishije

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-utabonye-yo-gusaba-no-gukwa-umunyamakuru-cyuzuzo-jeanne-d-arc

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *