Huye: Abanyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation basannye inzu z'imiryango 12 – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni umuganda wabereye mu Kagari ka Muhoro, ukaba umwe mu bikorwa byaranze ingando bari bamazemo icyumweru bazikorera muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye uyu muganda bavuze ko wabahuje n'abaturage, bibafasha kumenya ibibazo biri muri sosiyete, bikaba ari byo bagenderaho bashaka inzira zo kubikemura.

Mukamisha Olga Pamela wiga ubuvuzi muri UR-Huye yagize ati 'Iki ni igikorwa gihuye n'intego za Mastercard Foundation. Dusabwa kugira umutima wo gutanga no gufasha abandi badukeneye nk'uko natwe twahawe.'

Uwera Emmerance wiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri UR-Gikondo, we yavuze ko isomo yakuye muri uyu mwiherero ari uko yamenye ko kuba umuyobozi no kumenya inshingano, bihera ku kwegera umuturage mu bikorwa nk'umuganda ukamenya icyo akeneye.

Umunya-Érythrée wiga muri UR-Busogo, Fitsum Donat, na we yabwiye IGIHE ko nk'umunyamahanga, yungukiye byinshi mu gikorwa cyo kubakira abatishoboye, ikaba ari imwe mu mpamba azashyira ab'iwabo ubwo azaba asubiyeyo.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kagwesage Anne Marie, yavuze ko umuganda ari nk'indorerwamo yereka urubyiruko uko ubuzima bwo hanze bumeze.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciatha, avuga ko ibikorwa by'uru rubyiruko ari urugero rw'ibyo igihugu kibashakaho, bityo rudakwiriye kuva muri uwo murongo.

Ati 'Ibi ni umusemburo w'impinduka nziza kandi byongera kubibutsa inshingano nk'urubyiruko, n'uruhare mukwiye kugira kuri ejo hazaza h'ibihugu byanyu. Turabasaba gukomeza kwitabira ibikorwa bitandukanye by'ubwitange.'

Abubakiwe na bo bashimiye Leta idahwema kubafasha ko kwigisha urubyiruko gukura ari ingirakamaro ku bafite intege nke n'ubushobozi buke.

Mu Karere ka Huye habarurwa inzu 303 zikeneye gusanwa, hakaba n'imiryango 41 idafite aho kuba ikeneye kubakirwa.

Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza muri Huye, Kankesha Annonciatha, na we yifatanyije n’aba banyeshuri mu muganda

Umuyobozi wa Mastercard Foundation muri UR, Prof. Kagwesage Anne Marie, yavuze ko umuganda ari irindi somo rya ngombwa ku rubyiruko

Nyuma y’umuganda habayeho umwanya wo kuganira

Inzego z’umutekano zafatanyije n’aba banyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation mu gikorwa cyo kubakira abaturage

Hari inzu zimwe byasabaga ko babanza gusana ibishahuro

Fitsum Donat ukomoka muri Erithrea yavuze ko yakunze igikorwa cy’umuganda w’Abanyarwanda

Hagenimana Xavier wasaniwe inzu, yashimye igikorwa cyiza cy’aba banyeshuri bafatanyije n’abaturage

Aba banyeshuri babonye ko kwegera abaturage bibongerera ubundi bumenyi

Buri wese yashyizemo imbaraga ze bafasha abaturage kugira inzu nziza

Basize inzu zigize isuku kandi zikomeye

Bamwe bavomaga amazi bakayegereza abaponda isima n’abakata icyondo

Abanyeshuri bakoze imirimo itandukanye irimo kuvoma, gutwara umucanga, gutwara isima n’ibindi

Aba banyeshuri bari bishimiye umusanzu wabo mu mpinduka nziza z’abaturage


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abanyeshuri-bafashwa-na-mastercard-foundation-basannye-inzu-z-imiryango-12

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *