Mu mafoto: Imyiyereko y'abapolisi basaga 1600 binjijwe mu kazi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhango wo kubakira wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023 witabirwa n'abarimo Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye n'abandi bayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z'umutekano.

Muri aba bapolisi bashya barimo abakobwa 419, abahungu 1193 nibura abagera 1465 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu gihe 147 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Musanze, abagera ku 1574 bahise binjizwa muri Polisi naho 40 bajyanwa mu rwego rushinzwe Igorora, RCS.

Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana yasabye abapolisi bashya kuzaba intangarugero u kubahiriza amategeko, abasaba gushyigikira gahunda za Leta kandi bakaba intangarugero ndetse bakanahesha ishema igihugu.

Kunyura mu muriro nta bwoba bibatera

Guverineri Gasana Emmanuel yitabiriye uyu muhango

Kurasa ni rimwe mu masomo y’ingenzi bahawe

Kugendera ku mugozi ni kimwe mu bikorwa bisaba ubuhanga bwinshi

Abayobozi bakuru ba Polisi bitabiriye umuhango wo kwinjiza mu kazi abapolisi bashya

Ni umuhango wabereye mu ishuri rya polisi riri i Gishari

Abarenga 1600 nibo basoje amasomo bari bamazemo hafi umwaka

Minisitiri w’umutekano Gasana Alfred yasabye abapolisi bato binjiye mu mwuga kuzarangwa n’ubunyangamugayo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-imyiyereko-y-abapolisi-basaga-1600-binjijwe-mu-kazi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *