Tuff Gang mwakunze bagarukanye indirimbo nshya (Bulldog, Fireman & P-Fla) – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu mafoto meza n'aka 'video' gato, Bulldog yagaragaje ibimenyetso bitagishwa impaka ko ubuvandimwe bwa 'Tuff Gang' bugiye kongera komora imitima y'abakunzi b'injyana ya 'Hip-Hop' cyane cyane abimariyemo 'old school'.

Ku nkuta nyinshi za 'instagram' z'aba bagabo bo muri 'TG' ndetse n'iz'abakunzi babo, hari kugaragara amafoto n'a 'video' birimo Bulldog, Fireman, P Fla na 'producer' Davydenko bari muri 'studio' bakora indirimbo wumva ari 'old school' ishobora kuba igaruka ku mateka yabo nk'uko imirongo mike yumvikana muri 'video' ibivuga.

Nubwo bwose Jay Polly atakiriho, abenshi bishimiye iyi mikoranire baboneraho n'umwanya wo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Ese iyi ndirimbo izasohoka? Niba aribyo ni ryari? Reka tubitege amaso.

Source : https://yegob.rw/tough-gang-mwakunze-bagarukanye-indirimbo-nshya-bulldog-fireman-p-fla/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *