Abakozi ba Century Park Hotel bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri aho abakozi n'abayobozi bakuru b'iyi hoteli bifatanyije n'abandi Banyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda n'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Nyuma bahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ndetse n'uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside cyane ku bumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda n'ubudaheranwa.

Cheung Yiu Tung Billy washinze Century Park Hotel and Residences, yavuze ko bategura iki gikorwa kugira ngo abantu bige amateka bityo ntihazagire ahandi Jenoside yongera kuba.

Ati 'Iki ni igikorwa cy'ingenzi ku bantu bose by'umwihariko ku rubyiruko kugira ngo tumenye ngo byagenze bite, kugira ngo abantu batazibagirwa bityo Jenoside ikaba yakongera kubaho.'

Yakomeje asaba abakozi bose gushishikarira kwiga amateka bakirinda ivangura iryo ari ryo ryose rishobora kubageza kuri Jenoside.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu Karere ka Gasabo, Gakwaya Jean Pierre, yashimye uwashinze iyi hoteli kuba agira umwanya wo kwifatanya n'Abanyyarwanda n'urubyiruko rukabona umwanya wo kumenya amateka.

Ati 'Ubundi umuntu nk'uyu wazanye imari ye mu Rwanda igihugu cyikamwakira akabona aho akorera agakora ibikorwa nk'ibi byiza, yarangiza akongeraho no kwifatanya n'Abanyarwanda mu bihe nk'ibi bitwibutsa amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ni ibintu byiza cyane.'

'Abakozi be benshi ni Abanyarwanda icyiyongeraho ni urubyiruko rumara amasaha hafi icumi bari hano, bivuze ngo ntabwo bataha ngo bajye kwifatanya n'ahandi bari kwibuka. Kubagenera igihe nk'iki byubaka umutimanama w'Abanyarwanda.'

Century Park Hotel and Residences yakoze iki gikorwa mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi n'abakozi ba Century Park Hotel and Residences bibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa gusigasira amateka ngo itazongera kubaho ukundi

Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Hacanwe urumuri rw’icyizere

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu Karere ka Gasabo, Gakwaya Jean Pierre, yashimye uwashinze iyi hoteli kuba agira umwanya wo kwifatanya n'Abanyyarwanda n'urubyiruko rukabona umwanya wo kumenya amateka

Cheung Yiu Tung Billy washinze Century Park Hotel and Residences, yavuze ko bategura iki gikorwa kugira ngo abantu bige amateka bityo ntihazagire ahandi Jenoside yongera kuba

Abakora akazi ko guteka muri iyi hoteli na bo bitabiriye iki gikorwa

Basobanuriwe amateka atandukanye yaranze u Rwanda

Amafoto: Munyakuri Prince


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-century-park-hotel-bibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *