Yabyihariye! Bruce Melodie yakusanyirije hamwe ibihembo bya ‘The Choice Award 2022’ – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie, yegukanye ibihembo bigera kuri bibiri mu byiciro bitandukanye muri 'The Choice Award 2022', byaraye bitanzwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2023.

Igihembo cy'indirimbo ifite amashusho meze y'umwaka wa 2022, byaje kurangira 'Funga Macho' ya Bruce Melodie ariyo yegukanye iki gihembo.

Ndetse kandi Bruce Melodie yaje kuba ariwe utorwa nk'umuhanzi mwiza w'umugabo w'umwaka wa 2022, aho yahigitse abarimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Christopher ndetse na Chriss Eazy.

Source : https://yegob.rw/yabyihariye-bruce-melodie-yakusanyirije-hamwe-ibihembo-bya-the-choice-award-2022/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *