Turikiya yafashe u Rwanda mu mugongo kubw'ibiza byahitanye abasaga ijana – #rwanda #RwOT

Written by

in

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turikiya yatangaje ko icyo gihugu cyifatanyije n'abanyarwanda.

Ati 'Dufite agahinda kenshi k'abantu basaga ijana baburiye ubuzima mu nkangu n'imyuzure byatewe n'imvura nyinshi yaguye kuwa 2 Gicurasi 2023 mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru mu Rwanda.'

'Twihanganishije kandi twifatanyije n'ababuze ababo n'Abanyarwanda muri rusange.'

U Rwanda na Turikiya bisanganywe umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi, ishoramari, ubucuruzi n'izindi nzego.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel muri Gashyantare uyu mwaka yashimiye u Rwanda uburyo rwababaye hafi mu ntangiriro z'uko kwezi, ubwo Turikiya yibasirwaga n'umutingito wahitanye abagera ku bihumbi 60.

Press Release Regarding the Landslides and Floods in Rwanda https://t.co/RpzUADGRk4 pic.twitter.com/6aCdM24F2Q

— Turkish MFA (@MFATurkiye) May 3, 2023


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turikiya-yafashe-u-rwanda-mu-mugongo-kubw-ibiza-byahitanye-abasaga-ijana

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *