Mu mafoto 80: Ingaruka z'ibiza byashegeshe Intara y'Iburengerazuba – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku wa Kane, tariki ya 4 Gicurasi 2023, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yemeje ko hamaze kumenyekana abantu 130 bitabye Imana, ndetse ngo bashobora kwiyongera kuko hari abataraboneka, nk'abatwawe n'imigezi nka Sebeya mu Karere ka Rubavu.

Ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu ku wa Kane, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente, yavuze ko Guverinoma ikomeza kuba hafi y'abaturage, anabagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Yakomeje ati “Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane, kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose. Turashyingura abigendeye, nta kundi byagenda, ariko nibura abasigaye na bo, Perezida wa Repubulika yantumye ngo mbabwire ko tubaba hafi uko dushoboye, tubashakire imibereho, abakomeretse tubavuze, hanyuma dukomeze ubuzima.”

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko hamwe n'abafatanyabikorwa bayo, barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n'ubundi bufasha.

Ibimaze gutangwa kugeza ubu birimo toni 60 z'ibiribwa birimo 30 za kawunga na 30 z'ibishyimbo, n'ibikoresho by'ibanze birimo ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by'isuku, ibiryamirwa n'ibindi.

Iyi mvura ikomeye yangije umuhanda wa kaburimbo, ku buryo amakamyo manini atwaye ibicuruzwa atemerewe gukoresha uyu muhanda, ubu yose atonze umurongo kuva i Musanze kugeza mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Igice cyangiritse cyane ni icyo mu Karere ka Rubavu, iyo uri mu cyerekezo giturutse i Kigali, uba urenze umuhanda ukata ugana mu Karere ka Rutsiro na Karongi.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza ingaruka z'ibiza, ahanini zatewe n'umugezi wa Sebeya wangije byinshi ku Nyundo, mu Karere ka Rubavu.

Umugezi wa Sebeya waruzuye urenga imbibi zawo, uyoboka mu ngo z'abaturage n'inzu z'ubucuruzi

Inyubako z’ubucuruzi zangijwe bikomeye n’umugezi wa Sebeya

Igice kimwe cy'iyi nzu iherereye ku Nyundo mu Karere ka Rubavu cyaragiye

Ibisate byamanyutse ku nzu z’abaturage ugenda ubibona iruhande rw’umuhanda

Icyapa kiranga ahari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyundo nacyo cyatwawe n’amazi

Iyi mvura yasenye inzu nyinshi z’abaturage, ku buryo iyo ugenda muri Rugerero uhura n’ibice bimwe byazo

Inzu zimwe zagiye hasigara ibibanza

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 02 Gicurasi 2023 muri Rubavu yangije byinshi

Benshi mu bari bafite ibikorwaremezo ku Nyundo ntibarumva neza ibyababayeho

Iyi mvura yahungabanyije ubuzima bw’abaturage mu buryo budasanzwe

Umuhanda w’ahagana ku Nyundo wangiritse ku ruhande rumwe, ku buryo ukeneye gusanwa

Iyi mvura yahiritse amapoto y’amashanyarazi, ku buryo abaturage bari mu kizima

Uyu yageragezaga kwigizayo amazi akoresheje ibase, ubwo imvura yari ihise

Umuhanda wa kaburimbo ahagana ku Nyundo wangiritse ku buryo amakamyo manini atemerewe kuwunyuramo

Iyi kamyo yo mu bwoko bwa HOWO yaranyereye, ihitana inzu yubatswe ku muhanda

Ibikoresho byo mu ngo zatwawe n’amazi ugenda ubisanga hirya no hino

Ingo zimwe zitatwawe n’amazi zasigaye ku gasi

Ibikorwaremezo by’amashanyarazi biri mu byibasiwe

Umugenda wagenewe gutwara amazi waracukutse, ku buryo hakenewe gusanwa

Umugezi wa Sebeya waruzuye, ugera aho urenga imbibi zawo ushoka mu baturage

Ibisenge byinshi biryamye hasi, ntiwamenya ko byari bisakaye inzu

Iyi nzu yaguye hasi yose, n’isakaro ihinduka ishingwe

Sebeya yari yarubakiwe uruzitiro, ariko iza kurusenya, yishakira izindi nzira

Umugezi wa Sebeya waruzuye urenga imbibi zawo, uyoboka mu ngo z’abaturage n’inzu z’ubucuruzi

Inzu nyinshi z’abaturage muri Rugerero, cyane cyane izegereye kaburimbo ijya i Rubavu, zaraguye

Mu bihe by’imvura, Sebeya iba yuzuye cyane kubera isuri ituruka mu misozi miremire yo mu ishyamba rya Gishwati

Ibirago byakoreshwaga mu ngo byatwawe n’amazi

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye, bifatanyije n’abaturage ba Rugerero mu gushyingura abantu 13 bishwe n’ibiza. Inyuma yabo hari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura

Aha ni ku mudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara, aho Minisitiri w’Intebe yagombaga guhurira n’abaturage ariko imvura ntiyoroha, bituma agenda abasanga aho bugamye akabaganiriza.

Ibiro by’Umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabiho nabyo byagezweho n’ibiza

Mu Murenge wa Rugerero ku wa Kane hashyinguwe imiryango 13 yishwe n’ibiza

Abaturage inzu zabo zahirimye bahungishirijwe ku rusengero rw’Abadive muri Rugerero

Kwiyakira byari byanze nyuma y’uko umwana we yishwe n’ibiza, undi akaburirwa irengero

abaturage

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashenguwe n’ibyo yabonye i Rubavu

Abaturage 13 bo mu Murenge wa Rugerero bahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu bashyinguwe

Agahinda kari kose mu gushyingura umugore we wishwe na Sebeya, akamusigira uruhinja rw’amezi atandatu

Imiryango myinshi yacitsemo igikuba kubera ibiza

namuhoranye

Inzego z’umutekano zatabaye abaturage bahekuwe n’ibiza

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ashyira indabo ku mva y’uwishwe n’ibiza

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yatangaga umurongo w’uko abaturage bitwara muri ibi bihe bikomeye

Agahinda ni kose ku baturage babuze ababo bakundaga

Agahinda ni kose ku baturage babuze ababo bakundaga

Abaturage basabwe kuva mu nzu zangiritse cyane

Abaturage bavuye mu byabo bakomeje kwakirwa, harebwa ubufasha bwihutirwa buri wese akeneye

Abasizwe iheruheru bateguriwe ibiryamirwa, ngo babone aho begeka umusaya by’igihe gito

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza

Aba baturage bahawe ibiryamirwa by’ibanze

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-80-ingaruka-z-ibiza-byashegeshe-intara-y-iburengerazuba

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *