Ba rutahizamu babiri ba APR FC bamaze gutangazwa n’ikipe nshya hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

Written by

in

Ba rutahizamu babiri bakiniraga APR FC, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bamaze gutangazwa n’ikipe nshya ya Al Nahda muri Oman.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere yanegukanye shampiyona, yahaye ikaze aba bakinnyi nk’abakinnyi bashya bayo.

Ni abakinnyi bitwaye muri shampiyona ishize aho bafashije ikipe yabo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-23.

Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yazamuwe mu ikipe nkuru muri 2016 kugeza 2018 ubwo yerekezaga muri Stade Tunisien yo muri Tunisia, yahakinnye umwaka umwe agaruka muri APR FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Mugisha Gilbert ni umukinnyi wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Pepiniere FC aza guhita agurwa na Rayon Sports 2017 yakiniye kugeza 2021, ubwo yahitaga yerekeza muri APR FC yari asojemo amasezerano.

Shampiyona yarangiye Nshuti Innocent ahagaze neza

Mugisha Gilbert yagize umwaka mwiza cyane

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ba-rutahizamu-babiri-ba-apr-fc-bamaze-gutangazwa-n-ikipe-nshya-hanze-y-u-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *