Abanyarwanda bakinira APR FC bigaramye ikipe yabatangaje ko ari bakinnyi bayo #rwanda #RwOT

Written by

in

Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bari ku musozo w’amasezerano yabo muri APR FC bigaramye ikipe ya Al Nahda yo mu cyiciro cya mbere muri Oman yabatangaje nk’abakinnyi bayo bashya.

Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Oman ndetse yanegukanye shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2022-23, yatangaje ko yamaze kugura aba bakinnyi b’abanyarwanda bakina basatira izamu ndetse inabaha ikaze binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Gusa aba bakinnyi bo ntibemera ko ari abakinnyi b’iyi kipe ndetse ko ibyatangajwe ari ibihuha batigeze basinyira Al Nahda.

Nshuti Innocent yabwiye ISIMBI ati “biriya ni ibihuha pe, ntabwo ari byo. Twagiranye ibiganiro bisanzwe ariko ntabwo biriya ari byo rwose. Ni ibiganiro biraho twagiranye nta birenze.”

Nubwo Mugisha Gilbert atabashije kwitaba telefoni ye ngendanwa ariko umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko atarasinya, gusa ngo bavuganye n’iyi kipe ariko hari byo batumvikanyeho mu masezerano ku buryo bari batarasinya bari bategereje ko bihindurwa.

Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yazamuwe mu ikipe nkuru muri 2016 kugeza 2018 ubwo yerekezaga muri Stade Tunisien yo muri Tunisia, yahakinnye umwaka umwe agaruka muri APR FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Mugisha Gilbert ni umukinnyi wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Pepiniere FC aza guhita agurwa na Rayon Sports 2017 yakiniye kugeza 2021, ubwo yahitaga yerekeza muri APR FC yari asojemo amasezerano.

Nshuti Innocent ni we watangajwe mbere

Mugisha Gilbert na we yatangajwe n’iyi kipe nk’umukinnyi wayo

Nshuti Innocent yigaramye iyi kipe avuga ko atayisinyiye

Mugisha Gilbert na we ngo ntarasinya

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyarwanda-bakinira-apr-fc-bigaramye-ikipe-yabatangaje-ko-ari-bakinnyi-bayo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *