AS Kigali yakiriye abakinnyi 4 bashya #rwanda #RwOT

Written by

in

AS Kigali yamaze kwakira abakinnyi 4 barimo batatu yatijwe na Police FC ndetse na rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Kevin Ebene yambuye Mukura VS.

Kevin Ebene ni rutahizamu ukomoka muri Cameroun wari mu baginiro na Mukura VS ndetse yanamukinishije umukino wa gicuti na APR FC wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko itaramusinyisha.

AS Kigali nyuma yo gushima imikinire y’uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande, yahise ica ruhinga nyuma Mukura VS ihita imusinyisha akaba yanatangiye imyitozo mu ikipe y’Abanyamujyi.

Uretse uyu mukinnyi, iyi kipe yamaze gutizwa na Police FC abakinnyi 3.

Abo ni rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Ose ndetse na Ntirushwa Aime.

Iyabivuze Ose azakinira AS Kigali umwaka w’imikino 2023-24

Ndayishimiye Antoine Dominique yatijwe na we AS Kigali

Ntirushwa Aime yatijwe AS Kigali

Kevin Ebene

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yakiriye-abakinnyi-4-bashya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *