Grammy Awards 2027: Ibyiciro bishya bitanu byongewemo. Dore uko bazahatanira ibihemo #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2026 ku isaha ya saa 02:45 z'umugoroba akaba  saa 7:45 za mu gitondo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gace ka Eastern Time,   nibwo hatangiye igikorwa cyo gutangaza abahanzi, abanditsi b'indirimbo, abatunganya umuziki n'abandi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu muziki bazahatanira ibihembo bikomeye bya Grammy Awards 2027. 

Iki gikorwa ni cyo cyatangarijwemo ku mugaragaro abatoranyijwe mu byiciro 100 bigize irushanwa rya Grammy Awards ku nshuro ya 69 , riteganyijwe kuba ku wa 7 Gashyantare 2027, i Los Angeles muri Leta ya California.

Grammy Awards ni kimwe mu bihembo bikomeye  mu ruganda rw'umuziki ku isi. Bitangwa na Recording Academy yo muri Amerika, bigamije gushimira no guhemba abahanzi, abanditsi b'indirimbo, abatunganya umuziki, abahanga mu majwi n'abandi bagira uruhare mu gutuma indirimbo n'alubumu bigera ku bakunzi b'umuziki.

Umwaka wa 2027, ibihembo bizaba bigeze ku nshuro ya 69, bikaba byitezweho kugaragaza impinduka n'iterambere bikomeje kugaragara mu muziki mpuzamahanga.

Abazatoranywa bazaba barakoze ibikorwa byasohotse hagati ya tariki ya 31 Kanama 2025 na tariki ya 28 Kanama 2026. Ibi bivuze ko indirimbo n'alubumu zasohotse muri icyo gihe ari zo zemerewe guhatanira ibihembo by'uyu mwaka.

Ibyiciro bishya bitanu byiyongereye

Kimwe mu bintu byihariye biranga Grammy Awards 2027 ni uko hiyongereye ibyiciro bishya bitanu, bigaragaza ko iri rushanwa rikomeje kwagura uburyo ryemera kandi rishyigikira injyana zitandukanye z'umuziki.

Ibyo byiciro ni:

    • Best Asian Pop Music Performance.

    • Best R&B Collaboration or Duo/Group Performance.

    • Best Traditional Pop Vocal Performance.

    • Best Traditional Folk Album.

    • Best Latin Song.

Ibi byiciro bishya bitegerejweho guha amahirwe menshi abahanzi bakora injyana zitandukanye, ndetse no kurushaho kugaragaza ubudasa bw'umuziki ukomeje gukundwa hirya no hino ku isi.

Abazahatanira ibihembo batoranyijwe binyuze mu matora y'abagize Recording Academy. Iri huriro rigizwe n'abanyamuziki n'abandi bakora mu bijyanye n'umuziki, barimo abanditsi b'indirimbo, abaririmbyi, abatunganya indirimbo, abahanga mu majwi n'abandi bafite ubumenyi mu mwuga.

Abagize iri huriro bagera hafi ku 16.000 bafite uruhare mu gutora, hashingiwe ku mategeko n'amabwiriza agenga ibihembo bya Grammy.

Nyuma yo gutangazwa kw'abahatana, icyiciro cya nyuma cy'amatora giteganyijwe kuva tariki ya 10 Ukuboza 2026 kugeza tariki ya 7 Mutarama 2027. Abazatsinda bazamenyekana ku munsi w'ibirori nyirizina.

Ibirori bikuru bya Grammy Awards biteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2027, bibere muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Leta ya California.

Bizatangira saa 7:00 z'umugoroba mu gace ka Eastern Time muri Amerika, ni ukuvuga saa 2:00 za mu rukerera rwo ku wa 8 Gashyantare 2027 i Kigali mu Rwanda.

Ku nshuro ya mbere kuva mu 1972, ibirori bya Grammy bizongera kunyuzwa kuri televiziyo ya ABC, ndetse binyuzwe no kuri Disney+ na Hulu.

Dore ibyiciro abanyamuziki bazahatanamo

1. Album of the Year – Alubumu y'umwaka

Iki gihembo gihabwa alubumu yagaragaje ubuhanga n'ubushobozi budasanzwe mu muziki muri rusange.

Abahatana ni:

  1. Lost Weekend – Phoebe Bridgers

  2. The Art of Loving – Olivia Dean

  3. Dandelion – Ella Langley

  4. The Romantic – Bruno Mars

  5. This Music May Contain Hope. – Raye

  6. You Seem Pretty Sad for a Girl So in Love – Olivia Rodrigo

  7. Lux (Complete Works) – Rosalía

  8. The Life of a Showgirl – Taylor Swift

Amazina y'abatunganya umuziki, abawanditse, abawufashe amajwi n'abawutunganyije bwa nyuma agaragaza abantu bose bagize uruhare mu ikorwa rya buri alubumu.

2. Record of the Year – Indirimbo yafashwe amajwi neza kurusha izindi

Iki gihembo gihabwa indirimbo yakozwe neza mu bijyanye no kuririmba, gutunganya amajwi no kuyafata.

Abahatana ni:

  1. 'Man I Need' – Olivia Dean

  2. 'Choosin' Texas' – Ella Langley

  3. 'I Just Might' – Bruno Mars

  4. 'Where Is My Husband!' – Raye

  5. 'The Cure' – Olivia Rodrigo

  6. 'Berghain' – Rosalía, Björk na Yves Tumor

  7. 'The Fate Of Ophelia' – Taylor Swift

  8. 'Dracula' – Tame Impala na JENNIE

3. Song of the Year – Indirimbo y'umwaka

Iki gihembo gihabwa abanditsi b'indirimbo kubera ubuhanga bagaragaje mu kwandika amagambo n'umuziki w'indirimbo.

Abahatana ni:

  1. 'Berghain' – Rosalía, Björk na Yves Tumor

  2. 'Choosin' Texas' – Ella Langley

  3. 'The Cure' – Olivia Rodrigo

  4. 'Hate That I Made You Love Me' – Ariana Grande

  5. 'I Knew It, I Knew You (From Toy Story 5)' – Taylor Swift

  6. 'Man I Need' – Olivia Dean

  7. 'Risk It All' – Bruno Mars

  8. 'Where Is My Husband!' – Raye

4. Best New Artist – Umuhanzi mushya mwiza kurusha abandi

Iki gihembo gihabwa umuhanzi mushya wagaragaje impano n'iterambere rikomeye mu muziki.

Abahatana ni:

  1. Angine De Poitrine

  2. Geese

  3. Ella Langley

  4. Slayyyter

  5. Sienna Spiro

  6. Don Toliver

  7. Remi Wolf

  8. The Womack Sisters

5. Producer of the Year, Non-Classical – Utunganya umuziki mwiza w'umwaka (utari umuziki wa kera)

Iki gihembo gihabwa umuntu wagize uruhare rukomeye mu gutunganya indirimbo n'alubumu mu muziki usanzwe.

Abahatana ni:

  • Tony Berg

  • Dernst 'D'Mile' Emile II

  • Noah Goldstein

  • Miranda Lambert

  • Mike Sabath

6. Songwriter of the Year, Non-Classical – Umwanditsi w'indirimbo mwiza w'umwaka

Iki gihembo gihabwa umuntu wagaragaje ubuhanga bukomeye mu kwandika indirimbo.

Abahatana ni:

  • Amy Allen

  • Edgar Barrera

  • Raye

  • Joybeth Taylor

  • Theron Thomas

7. Ibyiciro by'ubwoko bw'umuziki

Best Pop Vocal Album – Alubumu nziza y'umuziki wa Pop uririmbwe

  1. The Art of Loving – Olivia Dean

  2. Petal – Ariana Grande

  3. The Romantic – Bruno Mars

  4. This Music May Contain Hope. – Raye

  5. You Seem Pretty Sad for a Girl So in Love – Olivia Rodrigo

Best Dance/Electronic Album – Alubumu nziza y'umuziki wo kubyina n'umuziki wa elegitoroniki

  1. Confessions II – Madonna

  2. Sexistential – Robyn

  3. Soma – Skrillex

  4. Wor$t Girl in America – Slayyyter

  5. Deadbeat – Tame Impala

Best Rock Album – Alubumu nziza ya Rock

  1. Vol. II – Angine De Poitrine

  2. Your Favorite Toy – Foo Fighters

  3. The Wow! Signal – Muse

  4. Foreign Tongues – The Rolling Stones

  5. Frozen Charlotte – Jack White

Best Alternative Music Album – Alubumu nziza y'umuziki wa Alternative

  1. I Must Be Dreaming – Alabama Shakes

  2. Lost Weekend – Phoebe Bridgers

  3. Music, Fashion, Film – Charli xcx

  4. Getting Killed – Geese

  5. The Mountain – Gorillaz

  6. Lux (Complete Works) – Rosalía

Best Progressive R&B Album – Alubumu nziza ya Progressive R&B

  1. Bernarr. – Durand Bernarr

  2. Waves – Moonchild

  3. The Last Balloon – Tank And The Bangas

  4. Pholks – Leon Thomas

  5. Distracted – Thundercat

Best R&B Album – Alubumu nziza ya R&B

  1. Brown (The Chocolate Edition) – Chris Brown

  2. When the City Sleeps – Alex Isley

  3. Kehlani – Kehlani

  4. Saturday Night – PJ Morton

  5. To Whom This May Concern – Jill Scott

Best Rap Album – Alubumu nziza ya Rap

  1. Dillagence II – Busta Rhymes na J Dilla

  2. Am I the Drama? – Cardi B

  3. God Gotta Afro & Gold Hoops – Rapsody

  4. Octane – Don Toliver

  5. Everything Is A Lot. – Wale

  6. Bully – Deluxe – Kanye West (Ye)

Best Contemporary Country Album – Alubumu nziza ya Country igezweho

  1. Mount Pleasant – Kelsea Ballerini

  2. Cherry Valley – Carter Faith

  3. Dandelion – Ella Langley

  4. Cloud 9 – Megan Moroney

  5. Middle of Nowhere – Kacey Musgraves

Best Traditional Country Album – Alubumu nziza ya Country gakondo

  1. Clovis – Charley Crockett

  2. 50 Years From Home: Down at the Borderline – Vince Gill

  3. Banks of the Trinity – Cody Johnson

  4. Workin' Man: Willie Sings Merle – Willie Nelson

  5. Once Upon a Second Time Around – Charlie Worsham

8. Best Music Video – Amashusho y'indirimbo meza kurusha ayandi

Iki gihembo gihabwa amashusho y'indirimbo yakozwe neza kandi agaragaza ubuhanga mu kuyatunganya.

Abahatana ni:

  1. 'Lost Boys' – Phoebe Bridgers

  2. 'Storm' – Gener8ion na Yung Lean

  3. 'Hate That I Made You Love Me' – Ariana Grande

  4. 'Click Clack Symphony.' – Raye na Hans Zimmer

  5. 'Berghain' – Rosalía, Björk na Yves Tumor

9. Best Music Film – Filime nziza ivuga ku muziki

Iki gihembo gihabwa filime cyangwa inkuru y'amashusho yerekeye umuziki yakozwe neza.

Abahatana ni:

  1. To Be Celestial vs. That's the Weight of the World – Earth, Wind & Fire

  2. Hit Me Hard and Soft: The Tour Live – Billie Eilish

  3. Man on the Run – Paul McCartney

  4. Epic: Elvis Presley in Concert – Elvis Presley

  5. Lilith Fair: Building A Mystery – The Untold Story – Various Artists

10. Producer of the Year, Classical – Utunganya umuziki wa kera mwiza w'umwaka

Iki gihembo gihabwa umuntu witwaye neza mu gutunganya umuziki wa kera (Classical Music).

Abahatana ni:

  • Blanton Alspaugh

  • Silas Brown

  • Dmitriy Lipay

  • Elaine Martone

  • Dirk Sobotka

Source : https://flash.rw/2026/11/16/grammy-awards-2027-abahanzi-bazahatanira-ibihembo-bamaze-gutangazwa/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *