Igitutu cy'U Bufaransa bwasabaga u Rwanda kuva mu matora ya OIF, aho umukandida warwo Louise Mushikiwabo yashakaga Manda ya Gatatu, birangiye Amatora asubitswe, ashyirwa nyuma y'amezi 12. U Rwanda rwanze agasuzuguro, rwerekana ko rutari agafu k'imvugwarimwe, rushyigikira Umukandida warwo kugera ku munota wa nyuma ubwo bimwe mu bihugu byasohokanaga ikimwaro, u Rwanda rwongerwa Umwaka w'ubuyobozi bw'uyu muryango wa OIF.
Intandaro y'ukutumvikana kw'Ibihugu ku gutora Umunyamabanga mukuru wa OIF usanzweari nawe uwuyobora ariko akaba yashakaga Manda ya Gatatu, byaturutse ahanini ku Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashatse gusopanyiriza u Rwanda, yanga ko Louise Mushikiwabo nk'Umukandida warwo yiyongeza Manda ya Gatatu

Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangiye isaba ko u Rwanda ruvanamo Kandidatire ya Louise Mushikiwabo, ndetse Congo isaba U Bufaransa kubijyamo, Perezida Macron yandikira Mugenzi we w'u Rwanda amusaba ko gukuramo Kandidatire ya Louise Mushikiwabo ariko Perezida Paul Kagame amubera ibamba.
Byageze aho Congo nayo ishyiramo Umukandida wayo ariko iza kumukuramo amatora yegereje, ariko ikomeza gushyira igitutu ku bufaransa ari nako isha inshuti yiyegereza ngo irebe ko u Rwanda rwava ku izima ariko biranga, Umukandida w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo ahabwa undi mwaka wiyongera kuri Manda ebyiri asoje, bityo amatora akubitwa ishoti, ashyirwa muri 2028.
Mu gihe Abakuru b'Ibihugu bigize uyu muryango wa OIF bari bateraniye mu cyumba cy'inama mu muhezo mu gikorwa cy'Amatora y'ugomba kuyobora OIF, kumvikana byanze basohoka hemejwe ko Umukandida w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango kuzageza igihe amatora azabera.
Nubwo Repuburika ya Demokarasi ya Congo yagaragaje kudashaka u Rwanda ku buyobozi bw'uyu muryango, nyuma y'uko amatora atabaye ahubwo Louise Mushikiwabo akongerwa umwaka, Congo yagaragaje ko yishimiye umwanzuro wo kuba Louise Mushikiwabo ahawe umwaka umwe aho guhabwa indi manda yose.
Patrick Muyaya, Umuvugizi wa DRCongo, yavuze ati' Nta manda nshya y'Umunyamabanga Mukuru. Amezi 12 yo gutegura amatora, nta yindi manda ishoboka ku Rwanda. Ijwi ryacu ryumviswe kandi ubumwe bwa OIF bwasigasiwe'.
Nyuma y'iyi nama, Louise Mushikiwabo nk'Umunyamabanga Mukuru wa OIF wasohokanye akanyamuneza, yashimangiye ko uyu muryango wa OIF udakwiye kuba urubuga rw'ihangana hagati y'ibihugu biwugize. Ati' Reka mbabwire, amakimbirane ari hagati ya RDC n'Igihugu cyanjye akwiye kugarukira ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu, ntagezwe ku nkengero za Mekong cyangwa iza Seine. Ibyo nabivuze inshuro nyinshi'.
Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, akaba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda yagaragaje ko u Rwanda rwanyuzwe n'umwanzuro wafashwe muri iyi nama. Ati' Ndanyuzwe, kuko habonetse ubwumvikane hagati y'ibihugu bigize Francophonie, mu nama y'abakuru b'ibihugu yabereye mu muhezo. Mu biganiro byari byabanje, nta bwumvikane bwari bwabonetse ku nzira yagombaga gukurikizwa, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya niba amatora agomba kuba cyangwa ntabe'.
Mu yandi makuru ku byavuye muri iyi nama ni uko nyuma yo guhabwa umwaka umwe wo gukomeza kuyobora Umuryango wa OIF, u Rwanda nta mukandida ruzatanga mu matora azaba mu mwaka wa 2028 mu Gihugu cya Canada. Ni icyemezo cyafatiwe muri iyi nama ya 20 ya Francophonie yaberaga I Phnom Penh muri Cambodge, aho inama yabaye kuva Tariki 15-16 Ugushyingo 2026 igahuza abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bagize uyu muryango.
Théogène Munyaneza
The post OIF: Rutitaye ku gitutu cy'u Bufaransa, u Rwanda rwerekanye ko atari agafu k'imvugwarimwe first appeared on Intyoza.
The post OIF: Rutitaye ku gitutu cy'u Bufaransa, u Rwanda rwerekanye ko atari agafu k'imvugwarimwe appeared first on Intyoza.
Leave a Reply