Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben] yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist) ni mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2026.
Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2026 i Kampala muri Uganda, aho The Ben yegukanye iki gihembo ahigitse abarimo Ali Kiba, Bien, Diamond Platnumz, Dr. Jose Chameleone, Element EleéeH, Harmonize, John Frog, Joshua Baraka, Natacha, Sheebah na Silver X.
The Ben kandi si iki cyiciro cyonyine yari ahatanyemo hari ibindi bibiri ariko ntiyabashije ho gutsinda.
Nko muri Africa Number One aho igihembo cyegukanywe na Joshua Baraka.
Indirimbo ya The Ben yitwa ‘Inshallah’ yari ihatanye muri East Africa Best Act/Song, igihembo cyatwawe na ‘This Time’ ya Joshua Baraka ft JAE5.
Yatsinze ‘Inshallah’ ya The Ben, 'Pom Pom’ ya Bruce Melodie yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel, 'Ayayaah’ ya Element EleéeH yakoranye na Bien na Joshua Baraka ndetse na 'Happy’ ya Diamond Platnumz.
The Ben abaye umuhanzi mwiza w’umwaka nyuma y’uko umwaka ushize wa 2025, muri ibi bihembo yari yegukanye igihembo cya East Africa Best Act/Song kubera indirimbo ye 'True Love’.
Source : http://isimbi.rw/the-ben-yegukanye-igihembo-cy-umuhanzi-mwiza-muri-afurika.html
Leave a Reply