Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yatangaje ko asezeye mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal, ni nyuma y'urugendo rwatwaye imyaka 23 yamugize umwe mu bakinnyi b'ibihe byose bagize uruhare rukomeye mu mateka y'umupira w'amaguru ku Isi.
Uyu mukinnyi w'imyaka 41 y'amavuko yatangaje iki cyemezo ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, abinyujije mu butumwa bw'amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko igihe kigeze ngo ashyikirize abandi nimero 7 yambaraga mu Ikipe y'Igihugu.
Mu butumwa bwe yagize ati: 'Igihe kirageze ngo nsubize nimero 7 y'Ikipe y'Igihugu. Mu myaka 23 nayambaye, nayifashe nk'inshingano ikomeye yo kuyihagararira no kuyitwarana ishema mu bibuga bitandukanye byo ku Isi.'
Yongeyeho ko atari icyemezo cyoroshye gufata, kuko hari ibyemezo bitafatwa n'ubwenge gusa, ahubwo n'umutima ugira uruhare mu kubifata.
Ronaldo asezeye afite amateka akomeye cyane muri ruhago mpuzamahanga, aho yakiniye Portugal imikino 234, ayitsindira ibitego 146, akaba ari we uyoboye abandi bakinnyi bose mu mateka y'umupira w'amaguru mu bagabo haba mu mikino mpuzamahanga yakinnye no mu bitego yatsinze.
Yatangiye gukinira Portugal mu 2003, ayifasha kugera ku mateka atandukanye arimo kwegukana igikombe cy'u Burayi (EURO 2016), cyari icya mbere gikomeye mu mateka y'iki gihugu, ndetse n'ibikombe bibiri bya UEFA Nations League yegukanye mu 2019 no mu 2025.
Mu myaka Ronaldo amaze mu mupira w'amaguru, uyu rutahizamu yubatse izina rikomeye ku Isi, abifashijwemo n'ibitego, ibikombe, ibihembo ku giti cye ndetse n'ubuhanga mu guhatana ku rwego rwo hejuru mu makipe atandukanye yakiniye.
Mu butumwa bwe bwo gusezera, yashimiye umuryango we, Abanya-Portugal, abakinnyi bakinanye, abatoza n'abandi bose bagize uruhare muri uru rugendo.
Yagize ati: 'Niba hari igihe igitego cyanjye cyigeze kibashimisha, kigatuma muhoberana, mukibagirwa ibibazo cyangwa mukumva mwishimiye igihugu cyanyu, byose byari bifite agaciro.'
Nubwo asezeye mu Ikipe y'Igihugu, ibi ntibivuze ko ahise ahagarika gukina umupira w'amaguru, kuko azakomeza gukinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite.
Leave a Reply