Ubutumwa Butera Knowless yageneye Bwiza na Vestine #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzikazi nyarwanda, Butera Knowless yasabye abahanzi bagenzi be barimo guca mu bihe bitoroshye, Bwiza Emerance na Ishimwe Vestine kwihangana kandi ntibateshuke ku ntego zabo.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yabigarutseho ubwo yari amaze gutaramira muri Camp Kigali mu ijoro ryakeye ryo ku wa 31 Ukwakira 2026.

Yabajijwe inama yagira bagenzi be batorohewe n’imbuga nkoranyambaga cyane ko ibihe nk’ibi yigeze kubicamo.

Yavuze ko atari umuco mwiza wo gushimishwa n’ibiri kuba ku bandi, gusa ngo nta kitagira iherezo

Ati “Ibintu byose biraza bikagira igihe bikagenda. Ntabwo ari umuco mwiza kuba washimishwa n’ibibazo biri ku muntu, icyakora igihe byakugezeho birababaza. Hari igihe umuntu yavuga ngo ihangane, ariko ntabwo bihita bikemuka.'

Yakomeje abibutsa ko badakwiye gucika intege, ibyo barimo kunyuramo bitume bibagirwa ibyo biyemeje.

Ati 'Ubu ni ubunararibonye, ubicamo ukamenya uko ubitwara n’uko ubikemura. Ni ko bimera, uravugwa uyu munsi bikaba ari byiza, ejo bikiyubika, ariko ikitibagirana ni intego yawe. Uba ugomba gukora cyane ukayigeraho.'

Ishimwe Vestine usanzwe ari umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu bihe bigoye aho ari mu manza n’umugabo we bashaka gatanya, hakaba haradutse amakuru ko n’umwana yabyaye atari uw’umugabo we, yanze kumwereka Ouédraogo ubu hakaba hagomba gupimwa DNA Urukiko rwanategetse kumumwereka.

Bwiza Emerance ubwo yari amaze gusezerana imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, nibwo haje undi musore witwa Abdul agenda ashyira hanze amashusho ye na Bwiza bagiranye ibihe byiza aho amakuru yagiye akurikiraho yavugaga ko yamwambitse impeta Bwiza aza kumuhemurakira nyuma yo kumurira utwe.

Butera Knowless yagiriye inama Bwiza na Vestine

Ishimwe Vestine amaze iminsi atorohewe n’imbuga nkoranyambaga

Bwiza Emerance ari mu bihe bitoroshye

Source : http://isimbi.rw/ubutumwa-butera-knowless-yageneye-bwiza-na-vestine.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *