Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike i Dakar #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida Paul Kagame, yifatanyije na mugenzi we wa Sénégal, Perezida Bassirou Diomaye Faye mu guyangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko (Jeux Olympiques de la Jeunesse) iri kubera i Dakar.

Umuhango wo gufungura iyi mikino ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, yabaye ejo hashize ku wa 31 Ukwakira 2026 ibera kuri Stade Abdoulaye Wade.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda, Village Urugwiro, byasohoye itangazo rigira riti “Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar ya 2026, wabereye kuri Stade Abdoulaye Wade, ari kumwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, wamwakiriye, n’abandi bakuru b’ibihugu.'

Iyi mikino itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), igahuza abakinnyi b’urubyiruko bafite impano, biganjemo abafite imyaka iri hagati ya 15 na 17.

Kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abakinnyi bakiri bato bagera ku 2.700 bafite imyaka 15 kugeza kuri 17. Aba bakinnyi ba bazahatana mu mikino 25, hatangwe imidali mu byiciro 153.

U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bahatana mu mikino itanu, irimo imikino ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare, taekwondo na kung fu wushu.

Amarushanwa azabera mu mijyi ya Dakar, Diamniadio na Saly, akomeze kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko

Perezida Kagame aganira na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal

Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yitabiriye-umuhango-wo-gutangiza-imikino-olempike-i-dakar.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *