Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatanyije na mugenzi we wa Sénégal gutangiza Imikino Olempike y'Urubyiruko i Dakar #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026 nk'uko Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje, kibera kuri Stade Abdoulaye Wade, imikino ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yari kumwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, wamwakiriye, n'abandi Bakuru b'Ibihugu.

Mu itangazo Village Urugwiro yashyize hanze rigira riti 'Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y'Urubyiruko ya Dakar ya 2026, wabereye kuri Stade Abdoulaye Wade, ari kumwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, wamwakiriye, n'abandi bakuru b'ibihugu.'

Ni imikino Olempike ya mbere ibereye muri Afurika. Ihuriza hamwe abakinnyi bakiri bato bagera ku 2.700 bafite imyaka 15 kugeza kuri 17. Aba bakinnyi ba bazahatana mu mikino 25, hatangwe imidali mu byiciro 153.

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Sénégal ku wa 31 Ukwakira 2026 aho yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y'Urubyiruko, Jeux Olympiques de la Jeunesse.

Iyi mikino itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), igahuza abakinnyi b'urubyiruko bafite impano, biganjemo abafite imyaka iri hagati ya 15 na 17.

Uretse guhatana, inagamije kwimakaza indangagaciro za Olempike zirimo guharanira kuba indashyikirwa, ubucuti, kubahana n'ubufatanye.

U Rwanda ruhagarariwe n'abakinnyi icyenda bahatana mu mikino itanu, irimo imikino ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare, taekwondo na kung fu wushu.

Amarushanwa azabera mu mijyi ya Dakar, Diamniadio na Saly, akomeze kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Image

Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-repubulika-paul-kagame-yafatanyije-na-mugenzi-we-wa-senegal-gutangiza-imikino-olempike-yurubyiruko-i-dakar/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *