Ni umushinga w'inyubako abonaga wajya ku nkombe z'uyu mugezi ahasanzwe hari ikimenyetso cy'urwibutso ruriho urutonde rw'inzirakarengane zajugunywe muri uyu mugezi.
Uwu mushinga yanawumurikiye abitabiriye inama yahuje abahanga mu guhanga inyubako bo Afrika y'Uburasirazuba, EAIA Congress 2026 iherutse kubera i Kigali.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Dushime w'imyaka 26, yahishuye ko igitekerezo cyo gutegura igishushanyo k'iyi nyubako yakigize ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza.
Nyuma yaje gusura aka gace kegereye uyu mugezi abasha kumenya amateka y'ibyahabereye mu gihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi.
Yasuye kandi ibindi bice birimo ibimenyetso ndangamateka harimo; Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye n'urwa Murambi, aho byamufashije mu kwegeranya amakuru no kurushaho kugira ishusho k'ukuri kw'amateka.
Yavuze ko nyuma yo kubwirwa ubukana bw'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bakajugunywa muri uwo mugezi yahise abona ko ikimenyetso cy'amateka gisanzwe gihari kidahagije, ahita agira igitekerezo cyo kubakwa urwibutso rwubakanye ubuhanga butanga igisobanuro cy'ibyabaye.
Yagize ati 'Nasuye aka gace mbona kuba hari ikimenyetso kiriho amazina y'inzirakarengane zajugunywe muri uriya mugezi bidahagije. Byatangiye numva nakora igishushanyo cy'aho abantu bajya bahagarara heza bari gushyira indabo mu mugezi mu gihe cyo kwibuka. Iyo urebye usanga ahenshi mu migezi n'inzuzi zajugunywemo ahantu hadateguye neza mu buryo bworohereza abantu kwibuka no guha icyubahiro inzirakarenga zajugunywemo. Ni mu gihe amateka avuga ko imigezi n'inzuzi byajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside'.
Yakomeje avuga ko igitekerezo yaje kucyagura ageraho atekereza kubaka urwibutso rugari aho rwaba rufite ibice bitandukanye aho 'buri kintu cyose cy'aba kiri muri urwo rwibutso cy'aba gitanga ubusobanuro kubyabaye bityo amateka y'ibyabaye muri Jenoside n'umwihariko ku mugezi wa Nyabarongo bigasigasirwa'.
Imiterere itangaje y'inyubako
Ubwo IGIHE yatemberaga aho yamurikaga iki gishushanyo, Dushime yerekanye ndetse anasonura uko inyubako yaba iteye, yerekana ko yaba ari inyubako yaba iri mu ishusho y'ibiganza bibiri biri gusuhuzanya.
Iyi ni yo ishusho izajya igaragaza iyi nyubako uyirebeye ahitaruye.
Avuga ko bitanga igisobanuro cy'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda bugaragarira buri wese, bukaba ubumwe kandi bwagezweho nyuma yo guca mu bihe by'umwijima.
Ati 'Bisobanuye ko nubwo u Rwanda rufite ubumwe n'iterambere bigaragara, iyo ubashije kurwinjiramo, ukamenya amateka yarwo ubonako rwaciye mu ngorane harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mateka ni yo umuntu azajya amenya yinjiye mu rwibutso imbere'.
Igice cya mbere cy'iyi nyubako ucyinjira yacyise; Silence Section, ni agace kazaba karimo umutuzo, hakumvikana amajwi y'ibidukikije gusa.
Avuga ko iki ari igice kizajya gituma umuntu ajya mu ntekerezo z'ibyabaye muri ako gace no kwitegura kubona ukuri kw'amateka yahabereye.
Hakurikiraho igice yise; Isolation Section, aho muri iki gice ari ho umuntu azajya abona byinshi bitandukanye bisobanura amateka y'ubwicanyi bwahabereye harimo n'urutonde rw'amazina y'Abatutsi bajungunjwe muri Nyabarongo.
Mu gishushayo, agaragaza ko yateguye ikizaba kimeze nk'inzira ikikijwe n'ibirahure inyura mu mazi azaba ameze nka piscine, aho muri ayo mazi hazashyiramo ibimbumbano by'abantu.
Dushime asobanura ko iyo piscine izaba isobanura amazi y'umugezi Nyabarogo, naho ibibumbano bisobanure abatutsi bayajugunywemo.
Hejuru yayo mazi kandi hagaragara ibyatsi by'urufunzo aho bisobanuro uruhare rwabyo kurokora Abatutsi, aho mu gihe cya Jenoside abajugunywaga batarahwana babyifashishaga barokora ubuzima bwabo.
Igice cya gatatu cy'iyi inyubako ni icyo yise; Meditation Section, kizajya gituma umuntu atekereza ku byo amaze kubona mu gice cya kabiri.
Aka gace mu gishushanyo kagaragaza ko hazaba hubatse ikibumbano cy'abantu mu ngeri zitandukanye, aho icyo kibumbano kizaba gisobanura ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye inzirakarengane ariko abararokotse, barashibuka ndetse baharanira kubaka igihugu tubona.
Kugeza ubu, Dushime avuga ko inyigo y'uyu mushinga atarayinoza neza ku buryo avuga ko hakiri amakuru acyegeranya ashobora kuzamufasha kugira ibyo yongeramo.
Avuga ubu ari mu nzira zo kwandikisha uyu mushinga ku buryo numara kunozwa neza, azatangira kuwumurikira inzego za Leta nka Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere mboneragihugu (Minubumwe) mu rwego rwo kuwemeza no gushaka uburyo washyirwa mu bikorwa.




Leave a Reply