Ageze ku ruganda rwa miliyoni 50 Frw: Inkuru ya Turimumahoro watangiye atiyizeye – #rwanda #RwOT

Written by

in

Turimumahoro yatangije uruganda rutunganya ibiryo by'amatungo nyuma yo kubona ko aborozi bahura n'ikibazo cyo kubona ibiryo bihagije kandi ku giciro kiboroheye.

Turimumahoro yatangiriye ku gishoro cy'ibihumbi 500.000 Frw ariko abikora ashidikanya ko azagera aho ageze ubu. Kuri ubu, uruganda Nyagatare Binary Industry rumaze kugira agaciro ka miliyoni zisaga 50 Frw n'abakozi 10 bahoraho.

Uyu rwiyemezamirimo yatangiye iki gikorwa mu 2023, ariko, igitekerezo cyatangiye ubwo yororaga ingurube mu 2017, agahura n'ingorane zo kubona ibiryo byazo.

Icyo gihe kubona ibiryo by'amatungo ku isoko byari bigoye, kandi ibiciro byabyo bikaba byari hejuru, ibintu yamaze kubona ko bidakwiye gukomeza kuba ikibazo mu Karere ka Nyagatare kazwiho ubuhinzi n'ubworozi.

Nyuma yo kubona icyo kibazo, yakoze ubushakashatsi kugira ngo amenye niba ari ikibazo kireba aborozi b'ingurube gusa, asanga n'aborozi b'inka zitanga umukamo bahura n'imbogamizi nk'izo.

Mu bushakashatsi bwe, yasanze mu Karere ka Nyagatare haboneka ibisigazwa bitandukanye by'ubuhinzi bishobora gukoreshwa mu gutunganya ibiryo by'amatungo.

Mu 2023 yahise atangira kubibyazamo ibiryo by'inka, akoresheje imashini zikoresha mazutu.

Yatangiriye ku gishoro cya 500.000 Frw, akoresha abakozi bane. Aho yakoreraga hari ahantu yakodeshaga, mu gihe ahandi yari yarahawe na Leta.

Nubwo yatangiye ari muto, uyu mushinga waje kubona andi mahirwe yo kwaguka binyuze muri gahunda zifasha urubyiruko guteza imbere imishinga.

Turimumahoro avuga ko amaze kumenya amarushanwa ya YouthConnect, yatanze umushinga we, arayitabira ndetse aza no kuyatsinda.

Igihembo yahawe cyamufashije kubaka inyubako y'uruganda no kugura imashini zikoresha umuriro w'amashanyarazi.

Ibi byatumye ubushobozi bw'uruganda bwiyongera cyane, kuko imashini yari afite mbere zakoraga hagati y'ibilo 500 na toni imwe mu cyumweru, mu gihe izo afite ubu zishobora gukora toni umunani ku munsi.

Nubwo ubushobozi bwo gukora bwazamutse, Turimumahoro avuga ko hakiri imbogamizi y'igishoro ituma atabasha gukoresha ubushobozi bw'uruganda uko bikwiye.

Ati 'Isoko riraboneka cyane. Ikibazo ni igishoro kikiri hasi, kuko kurihaza ntibishoboka kubera izo mbogamizi.'

Yagerageje gushaka inguzanyo mu bigo by'imari bitandukanye, ariko kubona amafaranga akenewe bikaba bitaramworoheye.

Ati 'Natanze umushinga, hashize amezi abiri barambwira ngo ntibakimpaye amafaranga ku nyungu iri hasi nk'iy'abari mu cyiciro cy'ubuhinzi n'ubworozi. Birangira bayanyimye ngo keretse nishyura ku nyungu nk'iy'abacuruzi.'

Usibye ikibazo cy'igishoro, Turimumahoro kandi avuga ko hari ibikoresho fatizo bikenerwa mu gukora ibiryo by'amatungo bihenze, ko soya iri mu bimugora.

Asaba ko hakorwa ubuvugizi ku nganda zitunganya amavuta ya soya kugira ngo ibisigazwa byayo biboneke no ku bakora ibiryo by'amatungo.

Ati 'Turamutse tubonye aho twazikura ku giciro cyo hasi, byatuma n'ibyo dukora bihendukira aborozi.'

Nubwo afite izo mbogamizi, Turimumahoro afite gahunda yo kwagura uruganda mu myaka itanu iri imbere. Intego ye ni ukuva ku bushobozi bwo gukora toni umunani ku munsi, akagera nibura kuri toni 50 ku munsi.

Arashaka kandi kongera abakozi bahoraho, bakava ku 10 bafite ubu bakagera nibura kuri 30.

Avuga ko kwagura uru ruganda bizajyana n'uko isoko rizagenda ryiyongera, kuko avuga ko isoko ry'ibiryo by'amatungo muri Nyagatare rihari.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, ashimira Turimumahoro kuba yarabonye ikibazo kiri mu gace atuyemo, akagishakamo igisubizo ndetse akabyaza umusaruro amahirwe yahawe.

Kakooza avuga ko urubyiruko rukwiye kwiteza imbere rushingiye ku mahirwe aboneka aho rutuye, aho gutegereza gusa akazi ko kugahabwa n'abandi.

Ati 'Urubyiruko rubyaze umusaruro amahirwe ahari, ruhaguruke. Akazi karabuze ariko amahirwe arahari. Urubyiruko rutekereze cyane, amahirwe arahari haba mu buhinzi, mu bworozi ndetse no mu bucuruzi.'

Ku bijyanye n'igishoro, Kakooza asaba urubyiruko rufite imishinga kugana ibigo by'imari, avuga ko hari gahunda zashyizweho zo gufasha urubyiruko kubona amafaranga yo guteza imbere imishinga.

Turimumahoro Celestin akora toni umunani z’ibiryo by’amatungo ku munsi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ageze-ku-ruganda-rwa-miliyoni-50-frw-inkuru-ya-turimumahoro-watangiye-atiyizeye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *