Hari mu nama y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa yahurije mu Karere ka Karongi abayobozi n'abahoze ari abayobozi bakomoka mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi ku wa 13 Ukwakira 2026.
Padiri Nahimana yavuze ko urugendo rw'ubudaheranwa, ari urugendo rurerure, rwa ngombwa kandi rusaba byinshi.
Ati “Nganisha ku batumva imbaraga nyinshi rudusaba, hari abari hanze y'igihugu, batabisobanukiwe na gato , birengagiza icyiza, cyangwa bafata ikibi bakacyita icyiza, icyari icyiza bakakigira kibi. Muri abo rero harimo n'umuvandimwe wanjye”.
Padiri Nahimana yavuze ko umuntu yumva bimubabaje iyo yumvise ikintu kibi mu muryango abarizwamo.
Padiri Nahimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye atari umwana muto kuko yigaga mu iseminari nto, ndetse ko yabonye ibyo umwana muto atagombye kubona birimo imfu z'abantu, ubuhemu bw'abantu, inabi ya muntu ariko nanone hari n'ineza yabonye.
Uyu wihaye Imana yavuze ko urugendo rw'ubudaheranwa, ari urugendo rurerure, rwa ngombwa kandi rusaba byinshi.
Ati 'Nabigarura kukuba umuvandimwe wanjye avuga ibidahuye n'uko njye mbyumva cyangwa se abafite umutima mwiza n'indoro nziza babibona, ibyo birababaza. Twabaye abapadiri natwe turi abapadiri basa n'abakomeretse. Kuko umupadiri ukwiye kuberaho ahantu bose, umuhuza w'abantu ukwiye kunga abantu n'Imana, umuhuza w'abakomeretse n'abakomerekeje, umuhuza w'abarokotse n'ababishe… natwe byaradukomeretsaga ariko nanone umuntu akishakamo imbaraga”.
Yavuze ko mu bavuga nta cyiza gihari, kandi kigaragarira buri wese harimo n'umuvandimwe we kandi ko yagerageje kumuhana ariko bikaba iby'ubusa.
Ati 'Mbisabwe n'umutimanama wanjye kandi mbisabwe n'ab'inshuti z'umuryango mvukamo, kandi mbisabwe n'abasaseridoti bagenzi banjye, njye naramubwiye nti, burya kirazira kuvuga ikintu uzi ko kitafasha mu bwiyunge bw'abantu, kirazira kuvuga ijambo uzi neza ko ritarimo ukuri.'
Padiri Nahimana yakomeje avuga ko yakomeje gusaba umuvandimwe we guhonoka amwibutsa ko ukuri gutuma umuntu abohoka kandi akabohora n'abandi.
Ati 'Ijambo rikomeretsa ijambo ryica, iryo riragatabwa, iryo ntacyo ryamara. Kwa kundi n'Imana tuyinanira, umuntu abwira umuntu, ariko umuntu akaba ashobora kuvuga Yego cyangwa Oya. Nabwiwe Oya, ariko nari nabivuze'
Padiri Nahimana yagaragaje ko Gahunde yatangiye gusebya u Rwanda nyuma yo gutoroka, agaragaza uburyo umuntu ari mugari aba atekereza ikibi ariko akigaragaza neza.
Ati 'Hari abantu baba bari mu gihugu bakavuga neza ubuyobozi, bagera hanze bagahindura imvugo akibaza niba ari abantu babamo abantu babiri bikagushobera.'
Icyakora ngo nk'uko hari abantu bavugaga nabi ubuyobozi bw'u Rwanda uyu munsi bakaba baramenye ukuri, nk'umupadiri yemera ko guhinduka bibaho, bityo akizera ko n'umuvandimwe we umunsi umwe azahinduka.
Chaste Gahunde, umuvandimwe wa Padiri Fraterne Nahimana, mu myaka irenga 20 ishize yatorokeye mu Bufaransa, nyuma y'aho yari yahamagajwe n'inkiko Gacaca zo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ngo yisobanuye ku byaha akekwaho byo kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi mu Karere ka Rutsiro.
Abamuzi bavuga ko gusebya ubuyobozi bw'u Rwanda abikora agamije kuyobya uburari ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply