The Ben yakomoje ku mugore we Pamella mu ndirimbo yakoranye na Diez Dola #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi The Ben mu ndirimbo Oniva yakoranye na Diez Dola, yakomoje ku mugore we Uwicyeza Pamella avuga ko abantu baba bamubeshyera bashaka kumuteranya na we.

Ni indirimbo yasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026 aho bumvikana baririmba mu ndimi zivanze yaba Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Iyi ndirimbo ‘Oniva’, itangira Diez Dola agira ati “show me your dance, show your talent talent, niba urenze biragaragara, it’s not too late bazimye amatara tara….”

The Ben ni we uririmba igitero cya kabiri ari n’aho agaruka ku mugore we Uwicyeza Pamella, aho avuga ko bamushinja abandi bakobwa kandi bamubeshyera ahubwo bashaka kumuteranya n’umugore we.

Ati “Kuva zamani nahoze ndi Tiger, baza abanzi they know my caliber, after party nibwo dutangira, samahani banshinja Magina ndetse na Sabrina kandi ari ama-rumors bashaka kunteza Mama Luna (umugore we Pamella).”

Ni indirimbo ibyinitse kandi iyo urebye amashusho yayo usanga yarafatiwe mu Mujyi wa Kigali rwagati nko ku Isoko, kuri Sulfo n’ahandi.

Iyi ndirimbo Diez Dola yifashishijemo The Ben izaba ari imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye azamurika mu minsi iri imbere.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe Badman Quba na Madebeats ni mu gihe amashusho yayo yayo yayobowe na AKY.

The Ben na Diez Dola bakoranye indirimbo Oniva

The Ben muri iyi ndirimbo yagarutse ku mugore we Pamella

Source : http://isimbi.rw/the-ben-yakomeje-ku-mugore-we-pamella-mu-ndirimbo-yakoranye-na-diez-dola.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *