Yabitangaje ku wa 13 Ukwakira 2026, mu nama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa yabereye mu Karere ka Karongi, yahuje abayobozi n'abahoze ari abayobozi bakomoka mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Iyi nama yabaye mu gihe utu turere turi mu dufite amanota ari munsi y'ikigereranyo cy'Igihugu mu bipimo by'ubumwe n'ubwiyunge, aho Akarere ka Rusizi kaza ku mwanya wa nyuma mu turere 30.
Yitabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin; Minisitiri w'Umurimo, Uwizeye Judith; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange, Senateri Uwamariya Valentine na Senateri Rugira Amandin.
Muri iyi nama hagaragajwe ko imwe mu mpamvu zishobora kugira uruhare mu gutuma utu turere tugira amanota ari hasi mu bipimo by'ubumwe n'ubwiyunge ari uko hari bamwe mu bantu bahakomoka baba mu mahanga barwanya ubuyobozi bw'u Rwanda.
Bamporiki ukomoka mu Karere ka Nyamasheke yashimiye Leta y'u Rwanda ku gushyiraho gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko yamufashije kwikuramo ipfunwe yari afite bitewe no kuba akomoka mu muryango wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ntabwo wagira ishema uwawe yarakoze ikibi, keretse nawe uri kimwe na we. Urugamba turiho uyu munsi ni ukureba uko ipfunwe ryatsindwa. Ushobora kugira umugisha uwawe akihana ariko n'iyo atakwihana uva muri so, ukava muri nyoko.”
Bamporiki yavuze ko ari kwandika igitabo yise Mitingi, aho yagiye mu magororero kuganira n'ababyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasobanuye ko ubwo yaganiraga n'abana b'abo babyeyi, bamusabye kugaragaza ibyiza Igihugu cyabakoreye, ariko bakamubwira ko badashaka ko inkuru zabo zibangikanywa n'ibyo ababyeyi babo bakoze.
Ati “Ukibaza ngo abantu badashaka guhurira n'ababyeyi babo mu gitabo, ubundi babana gute mu rugo”.
Abarwanya u Rwanda yabagereranyije n'amakamyo yapfiriye mu muhanda
Mu ijambo rye, Bamporiki yagarutse ku bantu bakomoka mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro barwanya ubuyobozi bw'u Rwanda, asaba abaturage kudaha agaciro ibitekerezo byabo kubera gusa ko bakomoka mu gace kamwe.
Mu bavuzwe harimo Padiri Nahimana Thomas na Padiri Rudakemwa bakomoka mu Karere ka Rusizi, ndetse na Chaste Gahunde ukomoka mu Karere ka Rutsiro.
Bamporiki yifashishije urugero rw'ikamyo yapfiriye mu muhanda, avuga ko hari igihe abantu bakurikira ibitekerezo batabanje gushishoza, bikarangira bibadindije.
Ati “Kugira ngo byorohere urubyiruko nifashishe urugero rw'igikamyo. Hari igihe ugera ku gikamyo cyapfuye ukagira ngo polisi yagihagaritse. Ukagiparika inyuma, ije nayo ikaguparika inyuma, ije nayo ikayiparika inyuma, noneho umuhanga akibaza ngo ni iki kiri gutuma tutagenda. Wagera imbere ugasanga ni ibitekerezo bya Twagiramungu. Babyeyi, basore bakobwa nimuce kuri ibyo bikamyo, mukurikire intekerezo nzima mwe guhagarara inyuma y'ikintu cyapfuye”.
Uyu munyapolitiki, umusizi akaba n'umwanditsi w'ibitabo, yakomeje avuga ko abantu nibakomeza gukurikira ibyo yagereranyije n'ikamyo zapfiriye mu muhanda, bashobora guteza umubyigano w'ibitekerezo bigamije kudindiza iterambere.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yibukije abayobozi n'abahoze ari abayobozi ko inshingano zo kuyobora no gutanga urugero rwiza zitagarukira ku gihe umuntu amara mu mwanya w'ubuyobozi.
Yabasabye kwirinda kuyoba, kuko iyo umuyobozi ayobye ashobora no kuyobya abo ayobora.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange, yavuze ko nubwo amanota y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda ari ku rwego rushimishije, hakenewe gukomeza gushyira imbaraga mu gutuma nta Munyarwanda usigara inyuma muri urwo rugendo.
Ibarura ry'Ibipimo by'Ubumwe n'Ubwiyunge rigaragaza ko ku rwego rw'Igihugu, iki gipimo cyavuye kuri 82% mu 2010 kigera kuri 95,3% mu 2025.
Mu turere 14 dufite amanota ari munsi y'ikigereranyo cy'Igihugu harimo Karongi, Nyamasheke, Ngororero na Rusizi.
Akarere ka Rusizi ni ko kaza ku mwanya wa nyuma n'amanota 92,3%, mu gihe Kayonza iza ku mwanya wa mbere n'amanota 98%.




Leave a Reply