Ni ubuhamya yatangiye i Kigali ku itariki 7 Ukwakira 2026 mu Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ryateguwe na Unity Club Intwararumuri mu mujyo w'Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa.
Ryitabiriwe n'ab'ingeri zinyuranye mu Rwanda harimo n'ababaye mu myanya y'ubuyobozi kugira ngo bagaragaze amateka ashaririye banyuzemo yabera isomo urubyiruko mu kubaka ubumwe.
Mutsindashyaka yamenyekanye mu myanya y'ubuyobozi inyuranye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri za minisiteri harimo kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi.
Yabaye kandi Meya w'Umujyi wa Kigali kuva mu 2001-2006 nyuma yabaye na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, ndetse ageze mu 2013 yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Congo.
Uyu mugabo kuri ubu ugeze mu zabukuru, yasobanuye ko yavutse ubwo Kayibanda Grégoire yari Perezida w'u Rwanda, avukira ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ndetse arerwa na nyina gusa kuko se yari yaritabye Imana.
Nyuma we na murumuna we bagiye kurererwa kwa sekuru mu Bugesera, bituma yiga amashuri abanza kuri GS Nyirarukobwa muri Murenge wa Ntarama, ndetse atangira kuhahurira n'ivangura nko kwitwa inzoka no kwirirwa babahagurutsa ngo bitandukanye n'Abahutu n'ibindi.
Ati 'Nta mwana w'Umututsi watsindaga ngo ajye kwiga mu mashuri yisumbuye. N'abatsindaga bake nka bane bajyaga mu mashuri y'Iseminari.'
Icyakora haje kuba igisa n'igitangaza mu 1973 kuri GS Nyirarukobwa, batsinda ari abana b'Abatutsi barimo na Mutsindashyaka ariko yari yaratsinze n'Ikizamini cyo kwiga mu iseminari.
Ku bw'amahirwe yaje kwemererwa yoherezwa mu ishuri ry'Abasalesiyani ku Kimihurura, ndetse atsinda neza icyiciro rusange mu 1976, yoherezwa muri Collège Saint André.
Yagezeyo ubuhanga bwe butuma Umupadiri w'Umuzungu wayoboraga icyo kigo amwikundira akajya amubwira ko ubundi yakamwohereje iwabo ariko ko abizi neza ko batamuha ibyangombwa by'inzira.
Yaje kumuha inama yo gukora ikizamini cyo kwiga mu Ishuri ryitwaga École Royale Militaire ndetse azafashe mu gukopeza abandi bana bane ariko ntiyasohoka ku rutonde rw'abatsinze. Yabajije uwo mupadiri impamvu yamwohereje abizi ko atazatsinda, amubwira ko hari ikindi bizamufasha.
Uwo mupadiri ni byo yahereyeho amusabira kujya kwiga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, kuko yari yarasoje amashuri yisumbuye ari uwa mbere, ariko ntibyari kuba bihagije ngo akomeze.
Yaje kugera i Butare kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu Mibare n'Ubugenge, basoza ari 11 muri 60 bari baratangiye. Abandi 10 bakomeje mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko we kuko yari yagize amanota ya mbere bamwohereza kujya kwigisha ahitwa i Runyombyi.
Ibyo yaboneye kwa Col. Nsekalije Aloys, ibindi bihamya y'itotezwa ry'Abatutsi
Mutsindashyaka yavuze ko i Runyombyi yaje kuhakurwa azanwa kwigisha aho yize muri Collège Saint André, noneho kuko higaga abana b'abayobozi bituma amenyana na Col. Nsekalije Aloys wari mu bayobozi bakomeye icyo gihe.
Ati 'Mu bo nigishaga Imibare n'Ubugenge hari harimo umukobwa wa Col. Nsekalije witwa Claudine. Uwo mwana yakunze Imibare cyane asaba ababyeyi be ko najya njya no kumwigishiriza mu rugo kugira ngo ayitsinde cyane, nkajya njyayo kabiri mu cyumweru.'
Byaje gutuma ahura na Col. Nsekalije, amubwira ko ubuhanga bwe mu mibare yabwumvishe, ahubwo ashaka kugira ikindi yamufasha. Mutsindashyaka yamubwiye ko icyo yifuza ari ugukomeza kwiga.
Ati 'Yahise afata telefone ahamagara Nyandwi ati 'Minisitiri ndi kumwe n'Umunya-Kigali mwenewanyu ariko w'Umututsi uvuga ko ashaka gukomeza kwiga kaminuza kandi ni umuhanga mu Mibare, kuki mutamuhaye buruse?'. Sinzi icyo Nyandwi yamusubije, ariko yahise ambaza ngo ko avuze ko abandi batangiye kwiga mubwire ngo iki. Naramubwiye nti 'mubwire ko nzagenda nkiga igihembwe cya kabiri.'
Ubwo yaje guhuzwa na Minisitiri Nyandwi, amufasha ibindi bikurikiraho ajya kwiga ariko kubona buruse na byo biragorana gusa ariga atsinda neza mu Ishami ry'Ubugenge.
Gusa, bamwimye amahirwe nk'umuntu wari wagize amanota ya mbere ngo ajye kuba umwarimu wungirije muri kaminuza nk'uko ku bandi byagendaga, bituma agaruka kwigisha muri Collège Saint André.
Yarahigishije kugeza mu 1990, ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiraga, atangira kwibasirwa n'abo biganye muri kaminuza bamushinja kuba mu byitso by'Inkotanyi, ariko mu by'ukuri bapfaga kudahuza ubwoko.
Ibi byatumye ashaka uburyo bwo kujya gufatanya n'Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu bitewe n'itotezwa yari yarakuriyemo kugeza abaye umugabo abanza guca i Burundi arakomeza kugeza agiye ku rugamba.

Leave a Reply