Iyi nkongi yatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ahagana saa Kumi z'umugoroba, ifata igice cyo hejuru cy'iyi nyubako y'amagorofa atanu, ikwirakwira mu bindi bice byayo ku buryo ahagana saa Kumi n'Ebyiri yari imaze kugera mu magorofa yose.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yatangaje ko nubwo iyi nkongi yangije byinshi, igishimishije ari uko nta muntu yahitanye.
Mu kiganiro yagiranye n'abaturage n'abacuruzi bahakorera, kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, Nsengimana yavuze ko ibikorwa byo kuzimya umuriro no kugenzura umutekano w'iyi nyubako bigikomeje.
Yagize ati 'Turashimira Imana ko nta muntu wahasize ubuzima. Ibikorwa byo kuzimya umuriro burundu no kugenzura umutekano w'ahabereye inkongi biracyakomeje, ni yo mpamvu nta muntu wemerewe kwinjira muri iyi nyubako ngo akuremo ibicuruzwa cyangwa ngo arebe ibyangiritse.'
Yakomeje avuga ko icy'ingenzi ari uko abantu barokotse, asaba abacuruzi kwihangana mu gihe hagikorwa isuzuma ry'uburyo iyi nyubako yangiritse.
Meya Nsengimana yasabye abacuruzi n'abandi bari basanzwe bakorera muri GOICO kutinjira muri iyo nyubako, kuko hari impungenge z'uko bashobora gukomereketswa n'ibikoresho byangijwe n'umuriro.
Ati “Turabasaba kuba muretse kwinjira muri iyi nyubako. Niba ejo warabashije gusohoka uri muzima uyu munsi ushobora kwinjira maze icyuma cyangwa ikirahure kikagukomeretsa'.
Yashimangiye ko igihe inzego zibishinzwe zizaba zimaze kugenzura inyubako no kwemeza ko nta kibazo cy'umutekano gihari, abazifitemo ibikorwa bazamenyeshwa uburyo bwo kwinjira kureba ibyabo.
Ati “Mu gihe gikwiriye nitubona ibintu biri ku murongo turaza kubamenyesha tubahe uburenganzira binyuze mu buyobozi”.
Nubwo nta muntu wahitanywe n'iyi nkongi, bamwe mu bacururizaga muri GOICO batangaje ko bahuye n'igihombo gikomeye, nyuma y'uko ibicuruzwa byabo bikongotse.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe n'ibikorwa byo gusudira ibyuma byakorerwaga muri iyi nyubako.
Bivugwa ko umuriro watangiriye mu gice cyo hagati cy'inyubako, ugenda ukwira mu bindi bice, ugera ku bicuruzwa n'ibikoresho bifatwa n'umuriro byoroshye, birimo matola n'amavuta, bituma ukaza umurego.
Icyakora, inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Umuriro wacogoye ahagana saa Sita z'ijoro rishyira ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira, ariko kugeza mu gitondo, abashinzwe kuzimya inkongi bari bagikora ibikorwa byo kuzimya ibice byari bisigaye byaka.
Ibyo bikorwa byakozwe n'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Kuzimya Inkongi no Gutabara, rifatanyije n'abasirikare ndetse n'abaturage.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-wishwe-n-inkongi-yibasiye-isoko-ry-i-musanze
Leave a Reply