Ibi bikubiye mu butumwa bw'ihumure bwatanzwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, nyuma y'inkongi yibasiye iri soko ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira, igateza igihombo gikomeye ku bari basanzwe bahakorera.
Muri ubwo butumwa, Guverinoma yagaragaje ko yifatanyije n'abacuruzi, abikorera, abakoresha iri soko ndetse n'imiryango yose yagizweho ingaruka n'iyo nkongi.
Yagize iti 'Mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda, twihanganishije kandi twifatanyije n'abacuruzi, abikorera, bakoreshaga isoko rya Musanze (GOICO) ndetse n'imiryango yose yagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro yibasiye iri soko ku gicamunsi cyo ku itariki ya 10 Ukwakira 2026.'
Guverinoma yashimiye inzego z'umutekano, abayobozi mu nzego z'ibanze n'abaturage bagize uruhare mu bikorwa byo kuzimya iyi nkongi, byatumye nta muntu uyipfiramo ndetse umuriro ntiwagera ku zindi nyubako z'ubucuruzi zegeranye n'iri soko.
Yagize iti 'Leta irashimira byimazeyo ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi, abayobozi mu nzego z'ibanze n'abaturage muri rusange bafatanyije mu gutabara, bagakora ibishoboka byose mu gutuma nta muntu n'umwe uhasiga ubuzima, no gukumira ko umuriro wadukira izindi nyubako z'ubucuruzi zegeranye n'iri soko.'
Abantu 17 bajyanywe mu bitaro
Mu gihe iyi nkongi yangije byinshi mu bicuruzwa n'ibindi bikoresho byari muri GOICO, Guverinoma yatangaje ko nta muntu yahitanye, ariko ko hari abakomeretse n'abagize ibibazo by'ubuzima byatumye bajyanwa kwa muganga.
Yagaragaje ko abantu babiri bakomeretse byoroheje, mu gihe abandi 15 bahungabanye kubera ibyabaye, bose bakaba barajyanywe mu bitaro kugira ngo bitabweho n'abaganga.
Iti 'Muri iyi nkongi abantu babiri ni bo bakomeretse byoroheje n'abandi 15 barahungabana kandi bagejejwe mu bitaro bitabwaho n'abaganga. Abenshi bamaze gusezererwa, naho babiri mu bahungabanye ni bo bagikurikiranwa.'
Guverinoma yanatangaje ko inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyi nkongi, mu gihe hakomeje ibikorwa byo kugenzura ibyangiritse.
Yagize iti 'Inzego zibifitiye ububasha zirimo gukora igenzura ku cyaba cyarateye iyi nkongi, kandi Leta y'u Rwanda irizeza ubufatanye mu gusana iri soko kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bisubukurwe.'
Inkongi yangije igice kinini cy'isoko
Isoko rya GOICO ryafashwe n'inkongi ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ahagana Saa Kumi z'amanywa, itangirira mu gice cyo hejuru cy'inyubako mbere yo gukwirakwira mu yandi magorofa.
Mu gihe gito, umuriro wari umaze gufata ibice bitandukanye by'iyi nyubako, urushaho gukaza umurego kubera ibicuruzwa byari biyirimo, birimo imyenda, matela n'ibikoresho bya pulasitiki.
Abari muri iyo nyubako bihutiye kuyisohokamo kugira ngo bakize amagara yabo, mu gihe bamwe mu bacuruzi bagaragaje agahinda batewe no kubona ibicuruzwa byabo bikongoka.
Inzego z'umutekano, zirimo Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Kuzimya Inkongi n'Ubutabazi, zahise zitangira ibikorwa byo kuzimya umuriro no gukumira ko wakwira mu zindi nyubako zegeranye n'iri soko.
Ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byamaze amasaha menshi, ndetse hari igihe umuriro wabanzaga kugabanuka ariko ukongera gukaza umurego no gukwirakwira mu bindi bice by'inyubako.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe n'ibikorwa byo gusudira ibyuma byakorerwaga muri iyo nyubako, icyakora impamvu nyayo yateye umuriro iracyakorwaho iperereza.
Uretse guhumuriza abacuruzi bahuye n'igihombo, Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje ko izafatanya n'inzego zibishinzwe mu bikorwa byo gusana iri soko kugira ngo risubire gukora.
Ibi bije mu gihe abacururizaga muri GOICO bakomeje kugaragaza impungenge z'ahazaza h'ibikorwa byabo, nyuma y'uko umuriro wangije ibicuruzwa byari bibatunze.
Isoko rya GOICO ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya Gorilla Investment Company, ihuriyemo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze, ritwaye agera kuri miliyari 7,5 Frw.
Ni inyubako y'amagorofa atanu icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye, birimo imyenda, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi. Harimo kandi amabanki n'amaguriro manini.
Iri soko ricururizwamo n'abantu basaga 1550, mu gihe abarigana ku munsi bagera ku bihumbi 25.
Kugeza ubu, agaciro k'ibyangijwe n'iyi nkongi ntikaratangazwa, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje kugenzura imiterere y'inyubako n'ibyangiritse kugira ngo hamenyekane ibikorwa bikenewe mu kuyisana.

Leave a Reply