Umuhanda Karongi-Birambo-Ruhango ni umwe mu mihanda y'ingenzi ihuza Intara y'Amajyepfo n'Intara y'Iburengerazuba.
Mu bihe by'imvura nyinshi, hari ubwo uba utari nyabagendwa kubera ko amazi ya Nyabarongo yuzura akarengera ikiraro cya Kirinda. Ahandi na ho, amazi ashobora guca umuhanda mo kabiri bitewe n'uko utakozwe neza.
Ndahayo Damascène wo mu Murenge wa Gashari avuga ko kuba uyu muhanda utarashyirwamo kaburimbo bibangamira ubucuruzi, kuko bigora abacuruzi kugeza ibicuruzwa mu masantere ya Kirinda na Birambo.
Ati 'Kuba udakoze biratubangamiye kuko biratugora kugeza umurwayi ku Bitaro bya Kirinda, imbangukiragutabara ziwunyuramo zisaza vuba, kandi kuva i Muhanga uzana ibicuruzwa biragoye, nyamara ari ho abacuruzi bo mu mirenge ya Murambi, Gashari, Murundi na Ruganda barangurira.'
Umuhanda Karongi-Birambo-Ruhango uhuza amasantere akomeye y'ubucuruzi arimo Kirengeri, mu Karere ka Ruhango, na Birambo na Kirinda, mu Karere ka Karongi.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gérald, yavuze ko inyigo yo gukora uyu muhanda yarangiye, Leta ikaba iri gushaka amafaranga azakoreshwa mu kuwushyiramo kaburimbo.
Ati 'Ni umushinga w'umuhanda munini cyane uzatwara miliyari zirenga 100 Frw. Ntabwo ikintu nk'icyo wavuga ngo kiraboneka ejo cyangwa ejobundi, ariko icy'ingenzi ni uko kiri mu byihutirwa.'
Uyu muhanda urimo bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange rihaguruka i Kigali zerekeza mu Birambo bya Gashari ariko mu gihe cy'izuba abagenzi bahagera bahindanye kubera ivumbi.
Abagenzi bakeneye kuva i Rubengera mu Karere ka Karongi berekeza i Kirinda bo baremera bagahendwa na moto kuko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zidakomeza ngo zigere I Rubengera.
Leave a Reply