Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Ukwakira ubwo yasuraga ahabereye iyi nkongi mu rwego rwo kwihanganisha abacuruzi n'abandi bahakoreraga.

Ati “Turabasaba kuba muretse kwinjira muri iyi nyubako. Niba ejo warabashije gusohoka uri muzima uyu munsi ushobora kwinjira maze icyuma cyangwa ikirahure kikagukomeretsa'.

Yasabye abantu kwihangana no guha umwanya ababishinzwe bakabanza kungenzura iyi nyubako mbere y'uko abayicururisagamo bajya kureba niba hari ibyabashije kurokoka.

Ati “Mu gihe gikwiriye nitubona ibintu biri ku murongo turaza kubamenyesha tubahe uburenganzira binyuze mu buyobozi”.

Meya Nsengimana kandi yashimiye Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ku buryo ryitwaye kwitwara kinyamwuga mu kuzimya iyi nkongi no kugabanya ibyakwangirika.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi nkongi yatewe n'abantu bari bari gusudira ibyuma, ihera mu gice cyo hagati mu nyubako itangira gukwira mu bice bitandukanye byayo.

Uko yakomeje gukwirakwira, yageze mu bindi bintu bifatwa n'inkongi y'umuriro birimo za matelas, amavuta n'ibindi, irushaho gukwira cyane.

Kugeza ubu nta mubare w'abantu bahuye n'ibibazo kubera iyi nkongi wari wakamenyekana.

Iri soko ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO (Gorilla Investment Company) ihuriyemo abikorera 89 bo muri aka Karere ka Musanze, ritwara agera kuri miliyari 7,5 Frw.

Ni inzu y'amagorofa atanu icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho by'ikoranubuhanga n'ibindi. Harimo kandi amabanki n'amaguriro manini azwi nka Supermarkets.

Ricururizwamo n'abasaga 1550 mu gihe urujya n'uruza rw'abarigana, bagera ku bihumbi 25 ku munsi.

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸
Nubwo inkongi y'umuriro yacogoye, ku Isoko rya GOICO mu Mujyi wa Musanze haracyagaragara abapolisi n'imodoka zagenewe kuzimya inkongi y'umuriro. Inzego bireba na zo zatangiye iperereza kuri iyi mpanuka. https://t.co/Gs2RWN2c4P

— IGIHE (@IGIHE) October 11, 2026

🚨 𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎 🚨

Umuhanda werekeza ku Isoko rya GOICO washyizwemo abapolisi bafasha abaturage kugenda mu byiciro hirindwa umubyigano. Hari imwe mu mihanda yafunzwe by'agateganyo, amagare n'ibinyabiziga birakumirwa. https://t.co/6TdilRY6wz

— IGIHE (@IGIHE) October 11, 2026

🎥 𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎 🎥: Inkongi yibasiye isoko rya Musanze rizwi nka Goico Saa Kumi zo ku wa Gatandatu, yacogoye ahagana Saa Sita z'ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, gusa imyotsi iracyagaragara isohoka imbere mu nzu. https://t.co/U9pdecUGM1

— IGIHE (@IGIHE) October 11, 2026

GOICO yahiye irakongoka

GOICO yacururizwagamo n'abasaga 1550

GOICO iherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yakongotse

GOICO yatangiye gushya ku wa 10 Ukwakira 2026


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abacururizaga-muri-goico-basabwe-kuba-baretse-kuyinjiramo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *