Ubusanzwe Akarere ka Huye, kagizwe n'abaturage bari mu bice by'icyaro ndetse n'Umujyi wa Huye, ari na wo ufite igice kinini cy'abakiliya ba WASAC.
Uyu mujyi wa Huye, ufite igice kimaze imyaka myinshi, ariko ukagira n'ibindi bice byawushibutseho mu myaka ya vuba biri mu mirenge ya Tumba, Mukura, Huye na Mbazi, ahasigaye hatuwe n'abatari bake, kandi ukabona nta myaka 10 ishize bahatuye.
Aba ni bo bari mu bakunze kwinubira ibura rya hato na hano ry'amazi, ibishimangira ko ibikorwaremezo bafite bidahagije, n'ubwo bidasiga abo mu mirenge nka Ruhashya, Gishamvu n'ahandi.
Bamwe mu baturage bo mu bice bya by'Akagari ka Rango A, mu Murenge wa Mukura, no mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye, babwiye IGIHE ko ibura ry'amazi rihora ribazonga bakabura amazi yo gukora isuku kandi baba barikokoye ngo bayageze mu rugo.
Umwe muri bo yagize ati ''Iyo tugize amahirwe tubona amazi rimwe mu cyumweru, ariko akenshi turanayabura. Baduha n'ingengabihe y'isaranganya ariko ntijya yubahirizwa.
Umuyobozi muri WASAC Group, Ishami rya Huye, Ndayambaje Clément, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu Akarere ka Huye gafite amasoko atanga amazi angana na meterokibe 11.000 gusa ku munsi, mu gihe byibura bakeneye amazi asaga meterokibe ibihumbi 26.
Yagize ati 'Dufite ibice tubara nk'umujyi birimo imirenge irindwi, tukagira n'imirenge irindwi y'icyaro. Imirenge y'umujyi ifite amasoko atanga amazi angana na meterokibe 8000 ku munsi ava muri Kadahokwa, Nyamasharaza, Kabakene, mu Bisi bya Huye na Mbazi.'
'Imirenge y'icyaro ifite amazi meterokibe 1000 ava mu masoko y'ibisi bya Huye, no mu isoko ya Bishya riherereye mu Karere ka Nyanza yo iduha meterokibe 2000, bityo ingano y'amazi yose hamwe na meterokibe 11.000 mu Karere ka Huye, mu gihe dukeneye menshi cyane.'
Ndayambaje, yakomeje avuga ko Akarere ka Huye gakeye amazi asaga meterokibe ibihumbi 30, ariko byibura habonetse n'ibihumbi 15 ku munsi asanga ahari kuri ubu ikibazo cyaba gikemutse biringaniye.
Yongeyeho ko igisubizo kirambye, bagiteze ku iyubakwa ry'uruganda runini rw'amazi ruzubakwe ku Mugezi w'Akaganyaru, mu Karere ka Nyaruguru mu minsi iri imbere, asaba abaturage gukomeza kwihangana mu gihe uyu mushinga utaratungana.
Muri rusange, mu Karere ka Huye, hamaze iminsi hakorwa ibikorwa byo kwegereza amazi abaturage, aho mu myaka itanu ishize hubatswe imiyoboro y'amazi ya kilometero zisaga 1300, nubwo amazi ayigendamo atarahaza.

Leave a Reply