Amahirwe RwandAir ishobora kubona mu masezerano y'u Rwanda na Algérie, Azerbaijan na Guyana – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya masezerano yemejwe binyuze mu Mateka ya Perezida yo ku wa 9 Nzeri 2026, yatangajwe mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 6 Ukwakira 2026.

Mu buryo bw'amategeko, aya masezerano ntabwo yandikiwe RwandAir ku izina, ahubwo avuga sosiyete y'indege yagenwe na buri gihugu. Ku ruhande rw'u Rwanda ariko, mu buryo bufatika, RwandAir ni yo sosiyete y'igihugu ishobora kuba gukoresha ayo mahirwe, bitewe n'imyanzuro izafatwa ku ngendo n'amasoko izashaka kwinjiramo.

Uburenganzira buteganywa muri aya masezerano kandi bukora ku mpande zombi. Ibyo bivuze ko ibyo sosiyete y'indege yagenwe n'u Rwanda yemerewe gukorera muri Algérie, Azerbaijan cyangwa Guyana, ari na byo sosiyete yagenwe n'icyo gihugu ishobora kwemererwa gukorera mu Rwanda, hubahirijwe ibisabwa.

RwandAir ishobora kongera ingendo no kwagura aho igera

Aya masezerano yemerera sosiyete y'indege yagenwe n'u Rwanda kunyura mu kirere cy'ikindi gihugu itahaguye, cyangwa kuhahagarara ku mpamvu zitari izo gufata cyangwa gusiga abagenzi n'imizigo.

Ikirenze kuri ibyo, iyo sosiyete ishobora no kuhakorera ingendo mpuzamahanga, igatwara abagenzi, imizigo n'iposita ku nzira zizaba zemejwe.

Ibyo bishobora guha RwandAir amahirwe yo kwagura ingendo zayo, bitewe n'uko isoko rizaba rihagaze n'ibyemezo by'ubucuruzi izafata.

Hari ariko umurongo udashobora kurengwa. Sosiyete y'indege y'igihugu kimwe ntiyemererwa gutwara abagenzi cyangwa imizigo ku mafaranga hagati y'ahantu habiri imbere mu kindi gihugu, keretse habaye andi masezerano abyemera.

Ku masezerano na Algérie, hateganywa ingendo zigera kuri zirindwi mu cyumweru zitwara abagenzi cyangwa abagenzi n'imizigo hamwe, ndetse n'izindi zigera kuri zirindwi z'indege zitwara imizigo gusa.

Ku ruhande rwa Azerbaijan, amasezerano aha sosiyete z'indege zagenwe umudendezo mugari wo kugena umubare w'ingendo n'ubushobozi bwo gutwara abantu n'ibintu hashingiwe ku isoko.
Ni na ko biteganywa mu masezerano na Guyana.

Muri aya masezerano yombi, igihugu kimwe ntigishobora kwifatira icyemezo cyo kugabanya umubare w'ingendo cyangwa gutegeka ubwoko bw'indege izakoreshwa, keretse hari impamvu zemewe zirimo iza gasutamo, tekiniki, imikorere cyangwa ibidukikije.

Guyana ishobora gufungurira RwandAir irindi soko

Mu masezerano yose atatu, aya Guyana afite umwihariko ushobora kugira akamaro cyane ku kwagura urusobe rw'ingendo.

Yemera uburenganzira buzwi nka 'fifth freedom', bushobora gutuma sosiyete y'indege yagenwe n'u Rwanda itwara abagenzi cyangwa imizigo hagati ya Guyana n'ikindi gihugu cya gatatu, igihe urwo rugendo rufitanye isano na serivisi ikorera mu Rwanda.

Mu buryo bworoshye, RwandAir iramutse ikoresheje ubu burenganzira, ntabwo byaba ngombwa ko urugendo rwayo rugarukira ku Rwanda na Guyana gusa.

Indege ishobora kugera muri Guyana, igakomeza ku kindi cyerekezo, kandi ikemererwa gutwara abagenzi cyangwa imizigo hagati ya Guyana n'icyo gihugu cya gatatu, mu gihe ibisabwa byose byubahirijwe.

Ibi bishobora kuba amahirwe akomeye mu kwagura isoko, cyane cyane iyo sosiyete ishaka kugera ku bindi byerekezo itabanje gushyiraho urugendo rwihariye rutangirira i Kigali.

Sosiyete y'indege yagenwe na Guyana na yo ihabwa ubwo burenganzira ku ruhande rw'u Rwanda.
Ku masezerano na Algérie na Azerbaijan, gukoresha bene ubwo burenganzira bisaba kubanza kwemerwa n'inzego zishinzwe indege ku mpande zombi.

Lisansi, moteri n'ibindi bikoresho bishobora gusonerwa imisoro

Ikindi gice gikomeye cy'aya masezerano kijyanye n'ikiguzi cyo gukora ubwikorezi bwo mu kirere.
RwandAir, igihe yaba iri gukora ingendo zishingiye kuri aya masezerano, ishobora koroherezwa ku misoro n'amahoro kuri bimwe mu bikoresho ikenera mu mikorere yayo.

Muri byo harimo lisansi, amavuta akoreshwa mu ndege, ibikoresho bisanzwe biba mu ndege, ibyuma byo kuzikoresha no kuzisana birimo moteri, ndetse n'ibikoresho bigenewe abagenzi.

Hari kandi aho amasezerano ateganya ko amatike yacapwe, inyandiko zifashishwa mu gutwara imizigo n'ibikoresho byamamaza na byo bishobora kugenerwa ubwo bworohere.

Iri sonerwa ariko ntirikorwa uko ikigo kibishatse. Ibyo bikoresho bigomba kuba bigenewe imikorere y'indege kandi bimwe bishobora kuguma bigenzurwa na gasutamo. Kubikura mu ndege na byo bishobora gusaba uruhushya.

Ku masezerano na Algérie, amafaranga sosiyete y'indege yinjiza mu gutwara abantu n'ibintu mu ngendo mpuzamahanga ateganywa gusoreshwa gusa n'igihugu cyayishyizeho.

Aya Azerbaijan na yo ateganya ko inyungu zikomoka kuri izo ngendo zisoreshwa gusa mu gihugu ikigo cyanditsemo.

Aho hari amasezerano yihariye hagati y'ibihugu yerekeye imisoro, ni yo abanza gukurikizwa.

RwandAir ishobora gufungura ibiro no kugurisha serivisi zayo

Aya masezerano ntabwo agarukira ku kugurutsa indege gusa.

Aha sosiyete z'indege zagenewe uburenganzira bwo gukorera ubucuruzi mu kindi gihugu, harimo kugurisha amatike n'izindi serivisi ubwazo cyangwa binyuze ku bazihagarariye.

Mu masezerano na Algérie na Guyana, harimo n'uburenganzira bwo gufungura ibiro.

Ibi bishobora guha RwandAir uburyo bwo kugira abakozi cyangwa abahagarariye ibikorwa byayo muri ibyo bihugu, aho kugendera gusa ku bacuruzi b'amatike cyangwa ku zindi sosiyete.

Serivisi zishobora kugurishwa mu ifaranga ry'igihugu ikoreramo cyangwa mu mafaranga y'amahanga yemerewe kuvunjishwa, bitewe n'amategeko ahari.

Sosiyete y'indege inemererwa kohereza abakozi ikeneye mu by'ubucuruzi, tekiniki n'imikorere, hubahirijwe amategeko agenga kwinjira, gutura no gukorera muri icyo gihugu.

Amasezerano na Algérie anemerera sosiyete y'indege gufungura konti za banki ku butaka bw'ikindi gihugu.

Amafaranga yinjijwe ashobora koherezwa hanze

Kuri sosiyete y'indege ikorera mu mahanga, ikibazo si ukwemererwa kugurisha amatike gusa, ahubwo ni n'uburyo amafaranga yinjijwe ashobora koherezwa aho ifite icyicaro.

Aya masezerano na yo arabiteganya.

Ku masezerano na Algérie, sosiyete y'indege yemererwa kuvunja no kohereza mu mahanga amafaranga yinjije aho ikorera, hakurikijwe ibisabwa.

Ku masezerano na Azerbaijan na Guyana, sosiyete ishobora kohereza amafaranga asigaye nyuma yo kwishyura ibyo yakoresheje muri icyo gihugu.

Ibi bishobora gufasha RwandAir kutagira amafaranga menshi afungirwa ku isoko ikoreramo, ahubwo ikayohereza aho ikorera ibikorwa byayo, hubahirijwe amategeko agenga iyoherezwa ry'amafaranga.
Serivisi zisanzwe za banki ariko zishobora kwishyuzwa.

RwandAir ishobora kugera ahandi itahohereje indege yayo

Aya masezerano anafungura inzira yo gukorana n'izindi sosiyete z'indege binyuze mu buryo buzwi nka code sharing.

Muri ubu buryo, sosiyete ebyiri cyangwa nyinshi zishobora gufatanya ku rugendo rumwe, ku buryo imwe ari yo ikora urugendo ariko amatike yarwo akagurishwa no ku mazina cyangwa kode z'izindi sosiyete bafitanye amasezerano.

Ku RwandAir, ibi bishobora kuyifasha kongera ahantu igaragara ko igera, nubwo itahohereza indege yayo kuri buri cyerekezo.

Urugero, RwandAir ishobora kugurisha urugendo rugera ahantu runaka binyuze mu bufatanye n'indi sosiyete y'indege ikorera igice cya nyuma cy'urugendo.

Ubu bufatanye buteganywa mu masezerano u Rwanda rwagiranye n'ibihugu byose bitatu kandi bushobora no gukorwa n'amasosiyete yo mu bihugu bya gatatu, igihe impushya n'ibisabwa byujujwe.

Kutavangurwa ku bibuga by'indege

Aya masezerano anashyiraho ihame ryo kutavangura sosiyete z'indege mu mafaranga zishyuzwa ku bibuga cyangwa kuri serivisi zifitanye isano n'ingendo.

Ni ukuvuga ko RwandAir iramutse ikorera muri kimwe muri ibyo bihugu, idakwiye gushyirirwaho amafaranga cyangwa amabwiriza ayibangamira kurusha izindi sosiyete zikora serivisi zisa.

Mu masezerano na Algérie harimo n'uburenganzira bwo kuba sosiyete y'indege yakwikorera zimwe muri serivisi zo ku kibuga cyangwa ikaziha ikindi kigo kibifitiye uburenganzira.

Ibi bishobora kugira uruhare mu kugabanya bimwe mu biciro by'imikorere cyangwa gutuma sosiyete igenzura neza serivisi ihabwa ku kibuga.

Amasezerano yemejwe, ariko ntibivuze ko RwandAir ihita ijyayo

Nubwo aya Mateka ya Perezida yemeza burundu aya masezerano ku ruhande rw'u Rwanda, ntabwo bivuze ko RwandAir ihita itangira ingendo muri Algérie, Azerbaijan cyangwa Guyana.

Buri masezerano ateganya uburyo impande zombi zibanza kumenyeshanya ko zarangije inzira zose zisabwa n'amategeko yazo kugira ngo atangire gukurikizwa.

Ndetse n'iyo ibyo byaba byarangiye, icyemezo cyo gutangiza urugendo rushya kizaterwa n'uko isoko rihagaze, umubare w'abagenzi cyangwa imizigo ishobora kuboneka, ikiguzi cy'urugendo n'ingamba z'ubucuruzi za RwandAir.

Ni ukuvuga ko aya masezerano afungura inzira, ariko ntategeka ko urugendo ruhita rutangira.

U Rwanda rwasinye amasezerano yerekeranye no gutwara abantu n’ibintu na Algérie, Azerbaijan na Guyana azatuma sosiyete z’ubwikorezi zarwo zibasha gukorera muri ibyo bihugu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahirwe-rwandair-ishobora-kubona-mu-masezerano-y-u-rwanda-na-algerie

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *