Kigali FC yatsinze Gicumbi FC ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona #rwanda #RwOT

Written by

in

Igitego kimwe rukumbi cya Habimana Yves cyafashije Kigali FC gutsinda Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2026-27.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium aho Gicumbi FC yari iya mbere n’amanota icyenda n’aho Kigali FC yari iya 16 n’inota rimwe

Kigali FC ni yo yihariye igice cya mbere cy’umukino, gusa amahirwe yagiye irema igorwa no kuyabyaza umusaruro.

Amahirwe ya mbere akomeye muri uyu mukino yabonetse ku munota wa 14 ubwo Theodor Yawanendji Malipangou yinjiraga mu bwugarizi bwa Gicumbi FC ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Mangubu Patrick Baombolia ariko umupira awutera inyuma y’izamu.

Kigali FC yakomeje gushaka igitego, mu buryo butandukanye yagiye irema ikaba yaje gufungura amazamu ku munota wa 31 ku gitego cyatsinzwe na Habimana Yves ku mupira yari ahawe na Mangubu Patrick Baombolia.

Ku munota wa 38, Mangubu Patrick yagerageje ishoti ariko umupira uruhukira mu ntoki z’umunyezamu Nahimana Jonathan.

Gicumbi yarimo ishaka uko yishyura, yaje gukanguka ishyira igitutu kuri Kigali FC aho ku munota wa 39, Karanzi Joseph yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ndikuriyo Patient awukuramo.

Aya mahirwe yakurikiwe n’andi ya Tuyisenge Jean Merveil yo ku munota wa 40 ku mupira yari acomekewe na Rucogoza Eliasa ariko ateye mu izamu, Ndikuriyo Patient awukuramo.

Kigali FC iba yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 42 ubwo Habimana Yves yinjiraga mu rubuga rw’amahina maze ateye mu izamu, umupira unyura hanze gato y’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

Gicumbi FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Hakizimana Steven aha umwanya Iradukunda Kevin.

Muri iyi minota, Gicumbi FC yarimo ishaka kwishyura, yaje gukora izindi mpinduka 2 ku munota wa 56, Bahati Wogi Patrick na Munezero Yasiri bavuyemo hinjiramo Okeke Vincent Ofam na Hakizimana Abdallatif

Muri iyi minota, Gicumbi FC yarimo ikina neza ariko kwinjira mu bwugarizi bwa Kigali FC birayigora.

Kigali FC yakoze impinduka za mbere ku munota wa 69 ubwo Onyeabor Franklin wagize ikibazo cy’imvune yahaga umwanya Kwitonda Yves.

Ku munota wa 71 Kigali FC iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Mangubu Patrick yacomekeye Theodor Yawanendji Malipangou ariko awuteye ukubita igiti cy’izamu.

Nyuma yo gukinana neza, ku munota wa 75 Gicumbi FC yinjiye rubuga rw’amahina rwa Kigali FC, maze Tuyisenge Jean Merveil ateye mu izamu, Kwitonda Ally awugaruriramo ku murongo.

Kigali FC yakoze impinduka ku munota wa 78 ubwo Benedata Janvier na Habimana Yves bavuyemo hinjiramo Hoziyana Kennedy Eric Yemi Iyomi.

Mu minota itanu y’inyongera, Kigali FC yakoze impinduka za nyuma, Dushimimana Olivier na Mutsinzi Charles binjiye mu kibuga havamo Jeremie Basilua Makola na Theodor Yawanendji Malipangou.

Umukino warangiye ari 1-0. Kigali FC yahise ifata umwanya wa kane n’amanota ane ni mu gihe urutonde rutobowe na Gicumbi FC n’amanota icyenda.

Igitego cya Habimana Yves ni cyo cyatandukanyije impande zombi

Source : http://isimbi.rw/kigali-fc-yatsinze-gicumbi-fc-ya-mbere-ku-rutonde-rwa-shampiyona.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *