Ibitekerezo by'abamotari byatumye Spiro ishora imari muri sitasiyo za batiri – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uruganda rwa Spiro Rwanda rukora moto zikoresha amashanyarazi n'ibikorwaremezo bijyana na zo, rwatangaje ko ibitekerezo n'ibibazo byagiye bitangwa n'abamotari byagize uruhare rukomeye mu cyemezo cyo kongera ishoramari muri sitasiyo nini zo guhinduriraho batiri mu Rwanda.

Abamotari bakoresha moto z'amashanyarazi bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy'imirongo miremire n'igihe kinini bamara bategereje batiri zuzuye umuriro kuri zimwe muri sitasiyo zisanzwe.

Ibyo bitekerezo ni byo byatumye Spiro itangira kwibanda kuri sitasiyo nini zishobora kwakira no kubika batiri nyinshi kurusha izisanzwe.

Flora Limukii, ushinzwe Itumanaho rya Spiro muri Afurika, yabwiye IGIHE ko umuntu uvuye kuri moto ikoresha lisansi akajya ku y'amashanyarazi aba yifuza serivisi yihuta, ku buryo guhindura batiri bitagomba kumutwara igihe kinini.

Ati 'Umuntu uvuye kuri moto ikoresha lisansi akajya ku y'amashanyarazi aba ashaka uburyo bworoshye bwo kugera kuri sitasiyo, agahindura batiri mu minota ibiri, nk'uko ajya kuri sitasiyo ya lisansi.'

Spiro ifite sitasiyo nini icyenda mu Rwanda

Kugeza ubu Spiro ifite sitasiyo nini icyenda mu Rwanda, buri yose ikaba yarateguwe ku buryo ishobora kubika batiri ziri hagati ya 300 na 1.300 .

Izi sitasiyo zigamije kongera umubare wa batiri no kugabanya igihe abamotari bamara bategereje, cyane cyane mu duce twa Kigali tuba dufite urujya n'uruza rw'abagenzi ruri hejuru.

Uru ruganda kandi ruteganya kugeza ubu buryo bwa sitasiyo nini no hanze ya Kigali, mu turere turimo Rubavu, Nyagatare na Musanze.

Spiro kandi yagaragaje ko ibitekerezo by'abamotari bitagarukira gusa kuri sitasiyo za batiri, ahubwo binafasha mu kunoza imiterere ya moto ikora.

Mbere yo gushyira ku isoko moto nshya ya M1 V3, Spiro yakoze ubushakashatsi ku isoko, aho abamotari bagaragaje bimwe mu bice bifuzaga ko byanozwa, birimo uburebure bw'intebe, ibijyanye na shock system, suspension na feri.

Ibitekerezo by'abakiliya bikusanywa binyuze mu biganiro n'abamotari, serivisi zo gufasha abakiliya, imbuga nkoranyambaga n'ahandi.

Spiro igaragaza ko u Rwanda ari rimwe mu masoko y'ingenzi kuri mu kugeragereza no kunoza moto z'amashanyarazi, bitewe n'imiterere y'igihugu irimo imisozi myinshi ndetse n'umuvuduko igihugu kiriho mu kwimukira ku bwikorezi bukoresha amashanyarazi.

Kugeza ubu, Spiro ifite moto z'amashanyarazi zirenga 40.000 mu Rwanda, ndetse na 146.000 muri Afurika.

Kimwe mu bibazo Spiro igaragaza ko bikigaragara ku bakoresha moto z'amashanyarazi ni uguhangayikishwa n'uko batiri ishobora gushiramo umuriro mbere yo kugera aho berekeza cyangwa bakabura sitasiyo iri hafi ifite batiri yuzuye.

Icyakora mu gukemura icyo kibazo Spiro yashyizeho porogaramu yise Spiro Connect, ifasha umumotari kubona sitasiyo iri hafi no kumenya niba ifite batiri.

Iki kigo kandi kiri kureba uburyo cyakoresha ibisubizo bikoresha amashanyarazi asanzwe n'ingufu z'izuba ndetse n'uburyo bwo kubika umuriro, kugira ngo kigabanye ingaruka z'ibura ry'amashanyarazi kuri sitasiyo zacyo.

Spiro imaze guhanga imirimo irenga 6.000, yaba iy'ako kanya cyangwa itaziguye, ku masoko ikoreramo kandi ko hamaze gukorwa inshuro zirenga miliyoni 50 zo guhindura bateri.

Flora Limukii, ushinzwe Itumanaho rya Spiro muri Afurika, yagaragaje ko ibitekerezo by’abakiliya aribyo bibafasha kumenya ibyo bakeneye

Moto za Spiro zikorwa hashingiwe ku bitekerezo by’abamotari

Spiro yashoye imari muri sitasiyo zakira batiri nyinshi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitekerezo-by-abamotari-byatumye-spiro-ishora-imari-muri-sitasiyo-za-batiri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *