Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayihesheje igikombe #rwanda #RwOT

Written by

in

Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza w’Umwongereza Mark Harrison, wayihesheje igikombe cya Super Cup 2026 itsinze Police FC.

Impande zombi zikaba zitandukanye nyuma y’imikino itatu ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka wayo wa 2026/27.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza yatandukanye n’iyi kipe yari amazemo amezi abiri kubera ikibazo cy’amikoro aho yabasabye gukemura ibi bibazo bamuhereyeho bakamwishyura aho kuva yahagera yari atarahabwa umushahara.

Yababwiye ko n’abakinnyi bagomba gukemurirwa ibyo bibazo kuko atakomeza gutoza abakinnyi bataka inzara, bataka kudahabwa ibyo bagombwa, yahisemo kwicarana baratandukana.

Harrison yari yageze muri Kiyovu Sports muri Kanama 2026, aho yaje kuyifasha kwitwara neza muri shampiyona. Ubu ayisize ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 3. Yatsinzwe na Gorilla FC na Musanze FC ariko aza gutsinda Bugesera FC.

Mark Harrison yatandukanye na Kiyovu Sports

Source : http://isimbi.rw/kiyovu-sports-yatandukanye-n-umutoza-wayihesheje-igikombe.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *