Yari amaranye ikibyimba imyaka 15: Uko abaganga ba CHUK bakibaze gipima ibilo 15 (Video) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu musore witwa Bayiringire Eric, w'imyaka 31, ukomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko yavutse ameze neza nk'abandi bana. Ageze ku myaka 15, mu mugongo we hatangiye kumera akabyimba gato, kagenda gakomeza gukura kugeza ubwo kahinduye imiterere y'umubiri we mu buryo bugaragara.

Mbere yo kugera kuri CHUK, Bayiringire yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango, bimwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, na byo nyuma bimwohereza muri CHUK, ari na ho yabagiwe.

Prof. Ntirenganya Faustin, umwe mu baganga bamubaze, yabwiye IGIHE ko Bayiringire yari afite indwara yo mu bwoko bwa peripheral nerve tumor, ifata imyakura igatuma aho yafashe habyimba mu buryo budasanzwe.

Uyu muganga, usanzwe ari inzobere mu kubaga ndetse unakuriye agashami ko kubaga muri CHUK, yavuze ko iyi ndwara idakunze kuboneka, kuko ishobora kugaragara ku muntu umwe mu bantu bagera ku 3.000.

Yasobanuye ko ishobora no guhererekanywa mu miryango kandi umuntu akaba yaravukanye imiterere iyitera, nubwo ibimenyetso bishobora kugaragara nyuma y'imyaka runaka.

Yavuze ko hari ubwoko bw'iyo ndwara bushobora kurangwa n'utudomo cyangwa amabara adasanzwe ku ruhu, hamwe n'utubyimba dushobora kugenda dukura. Iyo tutarakura cyane, hari ubwo umuntu abaho atazi ko afite icyo kibazo.

Ubundi bwoko bwo bushobora kutagira ibimenyetso bigaragara inyuma ku mubiri, ahubwo ibibyimba bikamera mu bwonko cyangwa hafi y'imyakura y'amatwi, bikaba byagira ingaruka ku kumva.

Yabanje gutegurwa mbere yo kubagwa

Mbere yo kubagwa, Bayiringire yabanje gutegurwa kugira ngo umubiri we ubashe kwihanganira ubuvuzi bukomeye bwari bumutegereje.

Prof. Ntirenganya yavuze ko yabanje gufashwa kongera intungamubiri no kuzamura ibipimo bitandukanye by'umubiri, harimo iby'amaraso, kugira ngo azabashe kubagwa afite ubushobozi bwo kwihanganira gutakaza amaraso ashobora kuva muri operation.

Ati 'Bisaba kubanza kumuzamurira ibivumbikisho kugira ngo ashobore kwihanganira 'operation' ikomeye nk'iriya, aba akeneye ibiryo byiza kugira ngo abone ibitunga umubiri. Binazamura ibipimo by'impyiko, umwijima, amaraso n'ibindi kugira ngo azabagwe ameze neza.'

Yasobanuye ko iyo ikibazo nk'iki kimenyekanye hakiri kare, hari imiti ishobora gufasha gukumira ko ibibyimba bikomeza gukura. Iyo kimaze kuba kinini nk'uko byari bimeze kuri Bayiringire, kubagwa ni bwo buryo buba busigaye.

Prof. Ntirenganya yavuze ko iyi ndwara nta buryo bwihariye bwo kuyirinda, kuko ifitanye isano n'imiterere y'imyakura umuntu aba yaravukanye. Icy'ingenzi, yavuze ko umuntu abonye akabyimba kadasanzwe ku mubiri akwiriye kwihutira kugana muganga mbere y'uko gakomeza gukura.

Kumubaga byamaze amasaha atandatu

Bayiringire yabazwe n'itsinda ry'abaganga b'Abanyarwanda ryari riyobowe na Prof. Ntirenganya, ririmo abaganga bashinzwe kubaga, abatera ikinya n'abanyeshuri bimenyerereza umwuga w'ubuvuzi.

Byamaze amasaha atandatu kandi, nk'uko Prof. Ntirenganya abivuga, byagenze neza.

Ati 'Twari twanateguye uko byagenda aramutse atakaje amaraso menshi ariko byagenze neza ntiyatakaza menshi.'

Biteganyijwe ko Bayiringire asezererwa mu bitaro ku wa 9 Ukwakira 2026.

Icyakora, azakomeza gukurikiranwa n'abaganga kubera utundi tubyimba duto afite, kugira ngo harebwe niba hakenewe indi miti yatuma tutongera gukura.

Azanahabwa ubundi buvuzi bugamije kugorora uruti rw'umugongo, kuko rwari rwaramaze guhinduka bitewe n'uburemere n'ubunini bw'ikibyimba yari amaranye imyaka myinshi.

Prof. Ntirenganya yasabye Abanyarwanda kutajijinganya kugana ibitaro byo mu gihugu igihe bafite ibibazo nk'ibi, avuga ko ubushobozi bwo kuvura indwara zikomeye bukomeje kwiyongera.

Yavuze ko mu myaka itatu ishize, CHUK imaze kubaga abarwayi 11 bari bafite ibibazo bisa n'icya Bayiringire, bose bavuwe n'abaganga b'Abanyarwanda. Yongeyeho ko ubu buvuzi bumaze imyaka igera ku 10 butangwa muri CHUK kandi bukomeza kwagurwa.

'Ntabwo nari nzi ko bizashoboka'

Nyuma y'icyumweru kimwe abazwe, Bayiringire yavuze ko yishimiye kuba yarabonye ubuvuzi yari amaze igihe kirekire ashaka.

Ati 'Ntabwo nari nzi ko bizashoboka ariko byarashobotse. Ikibazo nakigize mu myaka 15, hakajya hagenda habyimba kugeza kibaye kinini kuriya. Twagannye ibitaro byinshi dusanga ubu burwayi butaratangira kubuvurira kuri Mituweli amafaranga arabura turabyihorera. Nishimiye ko igihe kigeze ubuvuzi nkaba nabuhawe kandi kuri Mituweli.'

Bayiringire yavuze ko nubwo yari asanzwe akora imirimo itandukanye afite iki kibyimba, kuba cyakuwemo byamwongereye icyizere n'imbaraga.

Bayiringire Eric yabazwe ikibyimba yari amaranye imyaka 15


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-amaranye-ikibyimba-imyaka-15-uko-abaganga-ba-chuk-bakibaze-gipima-ibilo-15

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *