Rusizi: Umwana w'imyaka 3 yapfuye bikekwa ko yanyweshejwe inzoga ya Kata-moto – #rwanda #RwOT

Written by

in

Kata-moto ni inzoga ituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo uyu mwana yahuraga n'umugabo witwa Tuyishime Jean Claude, abaturage bavuga ko yamuhaye iyo nzoga. Nyuma yo kuyinywa, umwana yahise atangira kuruka bikabije.

Mukantwali Deocela, wahise ajyana uyu mwana kwa muganga, yavuze ko yamugezeho aruka kandi anuka inzoga.

Ati 'Umwana akimara kuruka ni njye wahise mujyana kwa muganga. Nagiye muhetse, agenda aruka ukumva binuka nk'inzoga. Tugeze kwa muganga bansabye kumukura mu mugongo, abaganga bambwira ko yamaze gushiramo umwuka.'

Se w'uyu mwana, Imaniriho Emmanuel, yavuze ko yamenye ibyabaye ubwo yari ku kazi, nyuma yo guhamagarwa n'umugore we.

Ati 'Mpageze tubona ari kuruka, acisha mu kanwa no mu mazuru. Mbajije bambwira ko hari umugabo witwa Tuyishime Jean Claude wamuhaye inzoga, ni uko umwana wanjye aba arapfuye.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mururu, Ntawizera Jean Pierre, yavuze ko nyuma yo gutabazwa n'ikigo nderabuzima, inzego zitandukanye zahise zikurikirana iki kibazo, Tuyishime arafatwa ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Ati 'Ni byo koko, ahagana saa munani n'igice, twatabajwe n'ikigo nderabuzima batubwira ko hari umwana wazanywe kuri iki kigo nderabuzima, ahita yitaba Imana, ariko bikaba bivugwa ko hari umuntu wamuhaye ibintu yanyoye aho batubwiraga ko bakeka ko ari inzoga, akaza kuruka. Twahise dukorana n'izindi nzego, uwo mugabo arafatwa ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB).'

Umurambo w'uyu mwana wajyanywe mu kigo gikora isuzuma ry'ibimenyetso bya gihanga, kugira ngo hamenyekane icyamwishe.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umwana-w-imyaka-3-yapfuye-bikekwa-ko-yanyweshejwe-inzoga-ya-kata-moto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *