Ni ugutsindwa k'ubutabera- Dr. Bizimana ku rupfu rwa Mbarushimana utaraburanishijwe ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

Written by

in

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Mbarushimana ari mu bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yamaze imyaka myinshi ari Umunyamabanga Mukuru w'umutwe wa FDLR.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Mbarushimana yapfuye yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kugira ngo agezwe imbere y'inkiko zo mu Bufransa cyangwa yoherezwe mu Rwanda.

Uyu mugabo akekwaho uruhare mu kwica Abatutsi mu Mujyi wa Kigali, barimo uwitwa Florence n'abandi bakozi bakoranaga mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP. Yanavuze ko hari abo yiciye muri Nyakabanda, i Nyamirambo no mu bindi bice.

Dr. Bizimana yagaragaje kandi ko Mbarushimana yari mu bahezanguni bo mu ishyaka CDR, kandi yapfuye agitsimbaraye ku rwango, irondabwoko n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yanenze uburyo ubutabera mpuzamahanga bwakurikiranye Mbarushimana, avuga ko bwagiye bumufata bukamurekura, bugaragaza ko iperereza rigikomeje, nyamara ngo ibimenyetso bitabuze.

Yavuze ko gutinda k'ubutabera byatumye abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga, bapfa bataburanishijwe. Mu bo yatanzeho urugero harimo Felicien Kabuga, Claver Kamana, Michel Bakuzakundi na Alphonse Ntilivamunda.

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye inzego z'ubutabera mpuzamahanga n'izo mu mahanga gufata urupfu rwa Mbarushimana nk'impuruza yo kwihutisha imanza z'abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Urupfu rwa Callixte Mbarushimana nirukebure abashinzwe ubutabera mpuzamahanga mu mahanga bumve ko imyaka 32 ari ikirenga kigomba gutuma bwihutishwa.'

Callixte Mbarushimana yahoze mu buyobozi bwa FDLR

Callixte Mbarushimana wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru bo mu rwego rwa politiki b'umutwe wa FDLR, yamaze igice kinini cy'ubuzima bwe bwa nyuma aba mu Bufransa.

Yize ibijyanye n'ikoranabuhanga, aza gutangira gukorera Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, i Kigali mu 1992.

Yagumye mu Rwanda nyuma y'uko abakozi b'abanyamahanga b'Umuryango w'Abibumbye bahungishijwe, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994. Ibyo yakoze muri icyo gihe byaje gukorwaho iperereza.

Abatangabuhamya bamushinje gukoresha umwanya yari afite mu kugirira nabi bagenzi be b'Abatutsi n'abandi basivili. Yashinjwaga guha imodoka n'ibikoresho bya UNDP ingabo zahoze ari iz'u Rwanda n'Interahamwe, ndetse no kugira uruhare mu gukora intonde z'abagombaga kwicwa.

Abakoze iperereza bagaragaje ko ari we wagambaniye abantu bagera kuri 32. Muri bo harimo Florence Ngirumpatse, wari ushinzwe abakozi ba UNDP i Kigali.

Ku wa 7 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yatangaje ko uyu Florence yari mubyara we kandi bavuganaga.

Icyo gihe yagize ati “Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n'abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by'uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye. Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry'icyo gitero. Yakomeje gukora muri Loni imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.”

Ngirumpatse yiciwe hamwe n'abantu yari yahaye ubuhungiro. Tony Greig, wakoraga iperereza ku byaha by'intambara mu Muryango w'Abibumbye, yagaragaje ko Mbarushimana yagize uruhare mu iyicwa rye. Yanatangaje ko Mbarushimana ubwe yarashe abandi bantu babiri.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwasuzumye dosiye ye, ariko ntiyaburanishwa.

Umuryango w'Abibumbye wamwirukanye mu 2001. Ahagana mu 2002 yahawe ubuhungiro bwa politiki mu Bufransa, aho yaje gukora mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu gace ka Paris.

Uko yazamutse mu buyobozi bwa FDLR

Mbarushimana yaje kujya muri FDLR, umutwe witwaje intwaro ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ukagira abawufasha mu bice bitandukanye by'Isi.

Uwo mutwe washinzwe ahanini n'abahoze mu ngabo za Ex-FAR n'Interahamwe.

Ahagana mu 2004, Mbarushimana yatangiye kugira imyanya ikomeye mu buyobozi bwawo bwa politiki. Muri Nyakanga 2007, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, akorera ahanini mu Bufransa.

Yasohoraga amatangazo ya FDLR akanagaragaza ibitekerezo byayo bya politiki.

Uruhare rwe rwiyongereye nyuma y'uko u Budage butaye muri yombi Perezida wa FDLR, Ignace Murwanashyaka, mu 2009. Bivugwa ko Mbarushimana yahise atangira kugira uruhare muri bimwe mu byemezo by'ubuyobozi bw'uyu mutwe.

Muri Werurwe 2009, komite ishinzwe ibihano y'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Umutekano yamushyize ku rutonde rw'abafatiwe ibihano, imugaragaza nk'umuyobozi wa FDLR mu bya politiki n'igisirikare.

Yashinjwaga kubangamira ibikorwa byo kwambura uwo mutwe intwaro no gucyura abawugize.

Inyandiko z'Umuryango w'Abibumbye zerekeye ibihano zigaragaza ko yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ugushyingo 2014.

Dosiye ye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Uruhare rwa Mbarushimana muri FDLR rwaje gutuma akurikiranwa n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, ndetse ku wa 28 Nzeri 2010, urukiko rwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi zari zagizwe ibanga. Polisi y'u Bufransa yamufatiye i Paris ku wa 11 Ukwakira 2010. Ku wa 25 Mutarama 2011, yoherezwa i La Haye.

Ubushinjacyaha bwamushinjaga kugira uruhare muri gahunda ya FDLR yo kugaba ibitero ku basivili muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

Bwavugaga ko ibyo bitero byari bigamije guteza amakuba akomeye ku baturage, kugira ngo uwo mutwe ubone ibyo wifuzaga mu rwego rwa politiki.

Yanashinjwaga ibyaha bitandatu by'intambara, birimo kugaba ibitero ku basivili, gusenya, ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu no gufata abantu mu buryo bwa kinyamaswa.

Icyakora dosiye ntiyigeze iburanishwa mu mizi.

Iperereza mu Bufransa ku byaha bya Jenoside

Mu Bufransa naho ikirego cyatanzwe mu 2008 n'Ihuriro ry'Imiryango Iharanira Ubutabera ku Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, CPCR, cyatumye hatangizwa iperereza. Mu 2010, Mbarushimana yatangiye gukorwaho iperereza.

Dosiye yari yerekeye ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ubufatanyacyaha yashinjwaga bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakoze iperereza basuzumye byinshi mu birego byari byaragaragajwe mu iperereza ryabanje gukorwa n'Umuryango w'Abibumbye. Harimo ibyerekeye abakozi ba UNDP, iyicwa rya Ngirumpatse n'abantu bari bahungiye iwe.

Umwunganizi wa Mbarushimana yavuze ko nta kimenyetso kigaragaza ko umukiliya we ahamwa n'ibyaha.

Ku wa 21 Gicurasi 2025, Urukiko rw'Ubujurire rwa Paris rwategetse ko iperereza ryongera gufungurwa. Rwasanze ibimenyetso bitarasuzumwe byose uko bikwiye, runategeka ko hakomeza gukusanywa amakuru ku batangabuhamya.

Minisitiri Dr. Bizimana yihanganishije abiciwe abo mu miryango yabo, kuko Mbarushimana yapfuye atabajijwe ibyo yakoze.

Ati 'Abiciwe na Callixte Mbarushimana ugiye atabibajijwe nimukomere. Jenoside yarahagaritswe. Ntibizongera. Harabaye ntihakabe.'

Callixte Mbarushimana wakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfiriye mu Bufaransa ataburanishijwe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ugutsindwa-k-ubutabera-dr-bizimana-ku-rupfu-rwa-mbarushimana

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *