Kigali: Igihe cyo gutegereza uruhushya rwo kubaka kigiye kugabanuka – #rwanda #RwOT

Written by

in

Biteganyijwe ko uruhushya rwo kubaka ruzajya rutangwa mu gihe kiri hagati y'iminsi 10 na 14, mu gihe gusubizwa ku byakosorwa bizajya bifata hagati y'iminsi irindwi n'icumi.

Ibi byatangajwe ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka bagiranaga ibiganiro n'Urugaga rw'Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda, Rwanda Institute of Architects (RIA).

Ibyo biganiro byabaye nyuma y'uko abanyamuryango ba RIA bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu kazi kabo, zirimo kuba kubona impushya zo kubaka cyangwa gusubizwa ku byakosorwa bigifata igihe kirekire, bikabangamira imikorere yabo.

Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n'Iterambere ry'Imijyi, Dusabimana Fulgence, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kunoza uburyo izi mpushya zitangwamo, hakiri ibyo kuvugurura, birimo no kugabanya igihe bifata kugira ngo zitangwe.

Yagize ati “Dufite intego yo kuzivana ku minsi 21 ikaba hagati y'irindwi na 14”.

Ubusanzwe, kubona uruhushya rwo kubaka mu Mujyi wa Kigali bifata iminsi 21, mu gihe mu ntara bishobora gufata iminsi igera kuri 30.

Dusabimana yavuze ko imwe mu mpamvu zituma izi mpushya zitinda ari uko abakozi bashinzwe kugenzura niba abazisaba bujuje ibisabwa mu ngeri zitandukanye ari bake ugereranyije n'umubare munini w'abazisaba.

Ati “Turi kureba uburyo zimwe muri serivisi twazishakira abandi badufasha kujya bazitanga. Tuzareba nka kompanyi zibifitiye ubushobozi zishobora gukoresha abahanga mu guhanga inyubako bakajya badufasha mu kugenzura ibisabwa ku baba basabye impushya”.

Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko watangiye kwifashisha ikoranabuhanga ry'Ubwenge Buhangano (AI), mu rwego rwo kwihutisha zimwe muri serivisi zajyaga zisaba ko zikorerwa n'abantu.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bugaragaza ko hari imishinga minini ihabwa umwihariko mu kwihutisha impushya, ku buryo hari iyazibonye mu gihe kiri hagati y'iminsi itanu n'icumi.

Ati “Hari imishinga nk'uw'ibitaro bya Masaka, aho yo n'indi mishinga minini tugerageza kuyikosorera no kuyimenyesha ibyakosorwa no kuyiha impushya mu gihe gito. Ni ukubera ko iba ari imishinga iba ifite n'uruhare runini mu gutanga akazi ku baturage benshi”.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Institute of Architects, Gloria Nishimwe, yavuze ko kugabanya igihe cyo kubona impushya zo kubaka no gusubizwa ku byakosorwa bizafasha abanyamuryango b'uru rugaga kurushaho kunoza no kwihutisha akazi kabo ka buri munsi.

Yagaragaje ko ibiganiro bagiranye n'abayobozi b'inzego za Leta byabaye umwanya wo kugaragaza imbogamizi bahura na zo, gutanga ibyifuzo no kungurana ibitekerezo ku buryo umwuga wabo warushaho gutera imbere.

Yagize ati ” Ibiganiro nk'ibi bifite intego yo kurebera hamwe uruhare rw'abahanga mu guhanga inyubako mu iterambere rirambye ry'Igihugu”.

Nishimwe yavuze ko ibiganiro bigamije kurebera hamwe iterambere ry'umwuga wo guhanga inyubako bizakomeza, anatangaza ko kuva ku wa 7 kugeza ku wa 8 Ukwakira 2026, u Rwanda ruzakira inama y'abahanga mu guhanga inyubako bo muri Afurika y'Iburasirazuba, East Africa Institute of Architects (EAIA) Congress.

Kugeza ubu, Rwanda Institute of Architects ifite abanyamuryango b'abanyamwuga banditse bagera kuri 240.

Abanyamuryango b’uru rugaga bagaragaje bimwe mu bibazo bahura na byo mu murimo wo guhanga inyubako

Umujyi wa Kigali watangaje ko watangiye gukoresha AI mu gutanga impushya zo kubaka

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Institute of Architects, Gloria Nishimwe, yagaragaje ko kubona impushya zo kubaka no gukosorerwa mu gihe cya vuba bigiye gufasha abanyamuryango b’uru rugaga

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwaremezo n’Iterambere ry’Imijyi, Dusabimana Fulgence, yatangaje ko bafite intego yo kugabanya iminsi yo gutegereza impushya zo kubaka


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-igihe-cyo-gutegereza-uruhushya-rwo-kubaka-kigiye-kugabanuka

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *