Icuruzwa ry'abantu rikorwa mu buryo butandukanye, burimo kureshya umuntu bamwizeza akazi cyangwa imibereho myiza, hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, inshuti cyangwa abo bafitanye isano.
Rishobora kandi gukorwa umuntu afashwa kubona ibyangombwa by'urugendo birimo Pasiporo, Viza n'itike, akavanwa aho yari atuye akajyanwa aho abagizi ba nabi bashaka kumucururiza cyangwa kumushakiramo inyungu.
Hari n'uburyo uwahohotewe ashobora gukurikiranwa no gucungirwa hafi kugeza ageze aho yagenewe, akahakirwa cyangwa akagirwa ingwate kugira ngo adacika abamushakiramo inyungu.
Mu buhamya bwatanzwe ku wa 30 Nzeri 2026 mu Rugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, rufite icyicaro i Nyanza, uwari umuganga mu Rwanda yavuze ko uwo biganye mu mashuri yisumbuye yamushutse amwizeza akazi keza muri Laos, ariko aza kwisanga mu buzima butandukanye n'ubwo yari yemerewe.
Uyu muganga yavuze ko yari asanzwe ari inshuti n'uwo arega kuko biganye mu mashuri yisumbuye. Uregwa ngo yamubwiye ko asigaye afasha abantu kujya gukorera hanze y'u Rwanda ndetse akabashakira akazi gahemba neza.
Yamusabye miliyoni 3 Frw kugira ngo amufashe kujya muri Laos, aho yari yamubwiye ko azakora akazi ko kwakira abakiriya kamuhemba amafaranga menshi, ariko akabanza kunyura mu Bushinwa. Agezeyo yasanze ibyo yabwirwaga atari ukuri, ahubwo wari umugambi wo kumucuruza.
Mu rwego rwo kongera ubumenyi ku gukurikirana ibyaha nk'ibi, ILPD yateguye amahugurwa y'iminsi itanu yagenewe abashinjacyaha, yibanda ku cyaha cy'icuruzwa ry'abantu.
Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi, Nshimiyimana Michel, yavuze ko ubumenyi bahawe bagiye kubushyira mu bikorwa no kubusangiza bagenzi babo.
Ati “Turashimira ILPD yaduhuguye ubu tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twize no gusangiza abo dukorana ubumenyi twungutse”
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr Yves Sezirahiga, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakora mu nzego z'ubutabera, by'umwihariko abashinjacyaha.
Ati “Icuruzwa ry'abantu rikomeje kuba mu byaha bihangayikishije sosiyete hiryo no hino ku Isi dukwiye kurirwanya tunafasha abashinjacyaha mu kubahugura kandi nabo bakaba bafasha Abandi.'
Amategeko ateganya ko uhamijwe n'urukiko icyaha cy'icuruzwa ry'abantu ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 10 na 15 n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 15 Frw.
Iyo icyaha cyakozwe mu buryo bwambukiranya imipaka, ugihamijwe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 20 na 25, n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 25 Frw.


Leave a Reply