U Rwanda na Sénégal bigiye kubyaza umusaruro amahirwe y'ubucuruzi bifite – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Julianna Muganza, hamwe n'Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ishoramari muri Sénégal, Moustapha Cisse.

Yabanjirijwe n'ibiganiro byahuje intumwa za Leta n'abashoramari bo mu bihugu byombi, hagamijwe kubahuza, kubafasha kumenyana no kumurikirwa amahirwe y'ishoramari aboneka muri buri gihugu.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubufatanye hagati y'inzego z'abikorera zo mu bihugu byombi.

Yagaragaje ko u Rwanda na Sénégal bisangiye intego yo guteza imbere ubushobozi bw'ibihugu bya Afurika mu gushora imari hagati yabyo no guteza imbere udushya.

Yagize ati “Hari amahirwe mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no mu buhinzi. Hari kandi mu nganda zitunganya umusaruro w'ubuhinzi, muri serivisi z'imari, ubukerarugendo, ingufu, ibikorwaremezo n'ibindi. Ubu ni twe dufite inshingano zo guhindura ayo mahirwe akavamo ubufatanye bufatika”.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugaragariza Abanya-Sénégal amahirwe y'ishoramari ari mu gihugu no gushyiraho uburyo bwose bukenewe kugira ngo ubufatanye bw'ibihugu byombi burusheho gukomera.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Sénégal, akaba anashinzwe Abanya-Sénégal baba hanze y'igihugu, Cheikh Niang, yavuze ko intego y'aya masezerano ari ugufasha ibigo n'abacuruzi bo mu bihugu byombi kurenga ku rwego rwo kumenyana gusa, ahubwo bakamenya amahirwe y'ubucuruzi n'ishoramari bashobora kubyaza umusaruro, bagakomeza kubaka umubano urambye.

Yagarutse ku ruzinduko Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yagiriye mu Rwanda ku butumire bwa Perezida Paul Kagame, avuga ko rwashimangiye umubano mwiza usanzwe uri hagati y'ibihugu byombi, by'umwihariko mu bya politiki.

Ati 'Nitwe dufite inshingano zo kuba abahuza no gutuma iyi nzira yatangijwe n'abakuru b'ibihugu byacu igera musaruro ufatika. Inzego za Leta tuzashyira uburyo bwiza bwo koroheza ibikorwa by'ubucuruzi, koroshya urujya n'uruza rw'ibivuruzwa na serivisi no kwegeranya abafite uruhare muri ibyo bikorwa”.

Niang yavuze kandi ko Sénégal ibona u Rwanda nk'irembo riyihuza n'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, mu gihe na yo yifuza kubera u Rwanda irembo rirwinjiza muri Afurika y'Iburengerazuba.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Julianna Muganza, yavuze ko icyizere abashoramari bagirira u Rwanda gikomeje kwiyongera. Yagaragaje ko mu 2025, u Rwanda rwakiriye ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2,62$.

Yavuze ko iri shoramari ryagiye mu mishinga 800, biteganyijwe ko izatanga imirimo igera ku 4.000.

Yagize ati ” Ibi byose bishimangira imbaraga dushyira mu gutuma u Rwanda ruba igihugu giteganyiriza abashoramari umutekano n'ituze mu bucuruzi kandi kigahangana neza ku isoko”.

Iyi nama yitabiriwe n’abikorera bo mu bihugu byombi

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubufatanye hagati y'inzego z'abikorera zo mu bihugu byombi

Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Julianna Muganza, hamwe n'Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ishoramari muri Sénégal, Moustapha Cisse

U Rwanda na Sénégal bigiye kubyaza umusaruro amahirwe y'ubucuruzi bifite


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-senegal-bigiye-kubyaza-umusaruro-amahirwe-y-ubucuruzi-bifite

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *