Iki cyumweru cyatangijwe ku wa 5 Ukwakira 2026, cyatangirijwe ku ishami rya ASA International (Rwanda) Plc rya Kimironko.
Umuyobozi Mukuru wa ASA International (Rwanda) Plc, Salifou Christian, yavuze ko abakiliya ari bo shingiro ry'ibikorwa by'ikigo, kandi ko serivisi nziza itagomba kugarukira gusa ku kuzuza ibyo umukiliya asaba.
Ati 'Abakiliya bacu ni bo shingiro rya buri kintu cyose dukora. Serivisi nziza ku bakiliya si ukuzuza gusa ibyo batwitezeho, ahubwo ni ukubaha icyizere batugirira buri munsi no guhora tunoza uburyo tubakorera.'
Yakomeje avuga ko kwita kuri serivisi nziza ku bakiliya bifitanye isano ya hafi n'intego y'iki kigo yo guteza imbere serivisi z'imari zigera kuri bose no gufasha abantu kuzamura imibereho yabo.
Salifou Christian yavuze ko gutanga serivisi z'imari ziboneye kandi zorohereza abazikeneye bidafasha gusa umukiliya wenyine ahubwo bifasha ba rwiyemezamirimo, imiryango ndetse n'iterambere ry'abaturage n'ubukungu muri rusange.
ASA International (Rwanda) Plc igaragaza ko Icyumweru cya Serivisi cyahariwe Abakiliya ari umwanya wo kubumva, kumenya uko babona serivisi bahabwa no gushimira uruhare bagira mu kunoza imikorere y'ikigo.
Marie Claire Muhawenimana, umwe mu bakiliya bitabiriye itangizwa ry'iki cyumweru, yavuze ko abakiliya bishimira guhabwa agaciro no gutegwa amatwi.
Ati 'Twishimira ko duhabwa agaciro kandi tugategwa amatwi nk'abakiliya. Serivisi nziza iduha icyizere kandi ikatwereka ko umubano dufitanye na ASA International (Rwanda) Plc urenze serivisi z'imari gusa, ahubwo ko n'ibitekerezo n'ubunararibonye bwacu bifite agaciro.'
Ibikorwa by'iki cyumweru cyahariwe abakiliya biri kubera ku mashami yose ya ASA International (Rwanda) Plc no ku cyicaro gikuru, aho abakozi basabwa kurushaho kwegera abakiliya no kugaragaza ubunyamwuga, kubafasha no gutanga serivisi zinoze.
Iki kigo cyashimangiye ko nubwo hari icyumweru cyihariye cyo kwizihiza abakiliya, kubashyira ku isonga atari igikorwa cy'umunsi umwe cyangwa cy'icyumweru kimwe gusa ahubwo ari umuco muri iki kigo.
ASA International (Rwanda) Plc ni ikigo gitanga serivisi z'imari zirimo konti zisanzwe, konti zo kuzigama, inguzanyo nto, inguzanyo zigenewe ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'izigenewe moto zikoresha amashanyarazi.
Iki kigo cyibanda ku gutanga serivisi z'imari zigera kuri benshi, by'umwihariko abagore n'abaturage bafite amikoro make cyangwa batagerwaho neza na serivisi z'imari.
Abagore bangana na 70% by'abakiliya bacyo, mu gihe muri rusange gikorera abakiliya bagera ku 22.000 binyuze mu mashami 37 hirya no hino mu Rwanda.
ASA International (Rwanda) Plc kandi ni ishami rya ASA International, kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu by'imari, gikorera mu bihugu 13 byo muri Afurika na Aziya.





Leave a Reply