Yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga Itorero ry'Igihugu ry'Abashumba b'Itorero ADEPR, riri kubera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, rikazageza ku wa 10 Ukwakira 2026.
Iri torero ryitabiriwe n'abashumba bakuru ndetse n'abandi bari mu nzego z'ubuyobozi bwa ADEPR, hagamijwe kubafasha kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka y'u Rwanda.
Yatanze kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Irondamoko: Intwaro y'isenyuka ry'Ubunyarwanda. Uruhare rw'amadini n'amatorero mu kubaka u Rwanda.'
Muri iki kiganiro yabasobanuriye amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza inyandiko zitandukanye ndetse n'uburyo nyuma yaho hari abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo kugira ngo izongere kuba.
Yagaragaje ko imwe mu ntwaro bakunda gukoresha muri iki gihe ari ukugoreka ibyavuzwe n'abantu batanze inyigisho cyangwa ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko akenshi bakunze kumwibasira aho buririra ku byo yavuze bakaba bayobya abantu babakurikira gusa avuga ko akenshi ibyo ababikora ari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakomoka ku bagize uruhare muri yo.
Ati 'Harimo abuzukuru ba Mbonyumutwa n'abandi bajya ku mbuga nkoranyambaga ugasanga bavuze ngo ndimo ndavuga ibinyoma adashobora gufungura ngo ajye mu nyandiko n'ububiko abisome.'
Yatanze urugero rw'uwitwa Musabyimana Gaspard usigaye utuye i Bruxelles mu Bubiligi aho yashinze Radiyo yitwa Inkingi yifashishwa mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'icengezamatwara rya FDRL ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko uwo mugabo abantu badakwiriye kumva ibyo avuga kuko yari akuriye ibiganiro kuri RTLM yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Ibyo mvuga ni ibimenyetso ntahimba kuko mbivana mu nyandiko. Uwo Musabyimana Gaspard ni umwicanyi, ni we wayoboraga ibiganiro bya radiyo RTLM, ni umwe mu bari bakuriye Kantano.'
Yagaragaje ko ibyo babikora kugira ngo bamurireho babone 'views' aho bifashisha ibyo yavuze bakabeshya Abanyarwanda cyangwa bagahindura imvugo yabyo.
Ati 'Njyewe nkunda kubivuga kuko babikora kugira ngo bandireho kuko iyo nigishije, bituma barya kuko aho bicaye ntakibatunga bafite, nta kandi kazi bafite. Bashakisha uduce tw'ibyo navuze akaba ari byo baheraho baroga abantu, ibyo bakabikora binyuze muri 'views' babona kuri internet.'

Leave a Reply