Ishyirahamwe ry'ibigarasha ryibeshyera ryihamya ko rirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ryigize nyoni nyinshi bya Nyirarureshwa rivuga ko rishaka ko hakorwa iperereza ku irengero ry'umuhanzi Ben Rutabana wari umunyamuryango waryo.
Rutabana yahoze ari Komiseri wa RNC ushinzwe amahugurwa. Tariki ya 4 Nzeri 2019 yavuye i Burayi, agera muri Uganda ku munsi wakurikiyeho ariko kuva yagerayo mu ntangiriro z'uko kwezi ntiyongeye kuboneka.
Umugore wa Rutabana, Diane Rutabana, yavuze ko umugabo we akimara kubura, yabajije abo muri RNC, bamuha amakuru anyuranye, bamwe bamubwira ko aho ari bahazi kandi ko ameze neza.
Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo, yavuze ko hari amakuru yaherukaga avuga ko hari uwabonye Rutabana tariki ya 2 Ukwakira, ashaka kwerekana ko igihe byavugiwe ko yaburiwe irengero yari akiriho.
Umugore wa Rutabana yavuze ko yahawe andi makuru muri RNC avuga ko byari byavugiwe muri iri huriro ko umugabo we nagera muri Uganda azafungwa, kandi ko mbere y'uko agenda yari yamubwiye ko afitanye ibibazo na muramu wa Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwari.
Ibi ni byo Diane Rutabana yashingiyeho agaragaza ko RNC izi irengero ry'umugabo we, nubwo Kayumba yamutumye ku muntu ngo amuhamagare, amuhumurize.
Ibura rya Rutabana ryaciye RNC mo ibice, aho bamwe bahamya ko isigariye ku izina gusa, kuko bemeza ko iri huriro ryasenyutse burundu bitewe n'umwiryane watewe n'iki kibazo.
Tariki ya 20 Nzeri 2026, Jean Paul Turayishimye n'abandi barwanya Leta y'u Rwanda baba mu mahanga bakoze ikiganiro cyiswe icyo gutaramira Ben Rutabana nyuma y'imyaka irindwi aburiwe irengero.
Iki kiganiro cyatumiwemo mushiki wa Rutabana, Adeline Rwigara, kugira ngo avuge ku mateka yaranze musaza we. Ibyo uyu mugore yavugiyemo byakorogoshoye cyane RNC.
Adeline yahawe ijambo kugira ngo asenge, ahishura uburyo Rutabana yari yaramukundishije RNC na Kayumba Nyamwasa, ariko atungurwa n'uko bamugambaniye, akaburirwa irengero.
Yagize ati 'Akundwa na benshi usibye inyangabirama zibarirwa ku ntoki z'abagambanyi, na zo ndahamya ko niba zigira ubwenge uyu mwanya zicuza. Zamugambaniye, zamara kumugambanira zikamusebya, zigakora inama, zigakwizakwiza ibihuha ariko byose bikabagarukira ndetse zigasenyuka zisenyutse burundu.'
Nta guca ku ruhande, Adeline yavuze ko RNC yubakiye ku kinyoma, ishuka abantu bose, bamwe barayirwanirira batayizi, arwanirira Kayumba bigera n'aho arara ijoro amusengera.
Adeline yavuze ko Kayumba na Ntwari babaye aba mbere mu kwigira nyoni nyinshi kandi baragambaniye musaza we, ashimira Imana ko RNC yasenyutse kuko yari yubakiye ku kinyoma.
Yagize ati 'Nabonye RNC isenyuka. Ndagushima kuko yari yubakiye ku kinyoma, ku bugome, ku bugambanyi no mu guhagurukira abana bawe batandukanye na yo kubera Benja, babasebya babandagaza. Ryari ishyaka ridafite aho rigana ahubwo rishinzwe kugambanira abaryo.'
Na none ati 'Ntabwo akagambane kakorewe Benja kari kugenda ubusa. Yemwe bantu ba RNC, yemwe bantu b'ishyaka ry'abagome, mwihishe inyuma y'ubwenge butagira ubwenge, si ubwenge ahubwo ni ubugoryi. Mugira ngo Imana ntireba. Ubu rero yarabatamaje.'
Isengesho rya Adeline ryababaje Umuvugizi wa RNC, Ignace Rusagara, agaragaza ko uyu mugore atari akwiye gusenga atuka iri huriro; ibyatumye Turayishimye amwita umusazi mu kiganiro cyakurikiyeho.
Turayishimiye wabaye Umuvugizi wa RNC mbere yo gutandukana na yo nyuma y'ibura rya Rutabana, ati 'Nigeze kubona Rusagara ameze nk'uwari wakamejeje, yacanganyikiwe. Yari yabaye nk'umusazi, kandi niba hari umuntu wari ukwiye gufunga umutwe ni Rusagara. Rusagara iriya dosiye nta yo azi na gato.'
Nyuma yo kwibasirwa na Adeline, tariki ya 4 Ukwakira RNC yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko irengero rya Ben Rutabana ritazwi nyuma y'imyaka irindwi.
Muri ubu butumwa bugaragaza kwigira nyoni nyinshi, RNC yagize iti 'Imyaka irindwi irashize ariko ibyabaye kuri Ben Rutabana ntibizwi. Umuryango we ukeneye ibisubizo, abavandimwe be bakeneye ukuri. Abatangabuhamya bakwiye kumva kandi Ben akwiye ubutabera.'
RNC ivuga ko hakozwe indirimbo kugira ngo izina rye ritazibagirana, iti 'No gusaba ko hakorwa iperereza ryizewe ku byose bijyanye no kuburirwa irengero rye.'
Umwe mu bakurikira RNC yayibukije ko mu myaka irindwi ishize, umuryango wa Rutabana wasabye ko hakorwa iperereza ariko iri huriro ribitera utwatsi, rinamwambura ubunyamuryango ibye bitarasobanuka.
Iri huriro ryibukijwe ko nta kintu rikwiye kuvuga ku ibura rya Ben Rutabana mu gihe bizwi ko abayobozi baryo barimo Kayumba na muramu we barigizemo uruhare rukomeye bitewe n'amakimbirane bari bafitanye.
Leave a Reply