Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yanganyije ubusa ku busa na Kenya mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026.
Uyu munsi u Rwanda rwari rwakiriye Kenya mu mukino wa gicuti, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho rwatsinze Liberia na Cape Verde.
Umutoza Stephen Constantine yari yahisemo gukoresha abakinnyi biganjemo abatarakinnye iyi mikino.
Aho muri 11 Biramahire Abeddy ni we wenyine wabanjemo muri iyi mikino itambutse.
Yari yahisemo gukina 3-5-2; Hakizimana Adolphe yari mu izamu, Niyigena Clement, Darly Nganji na Imanishimwe Emmanuel bakinaga nk’abakinnyi bo mu mutima w’ubwugarizi.
Batanu bo hagati bari Uwumukiza Obedi, Iradukunda Elie Tatou, Muhire Kevin, Samuel Gueulette na Kwizera Jojea. Ba rutahizamu bari Biramahire Abeddy na Nshuti Innocent.
Ntabwo u Rwanda rwagize igice cya mbere cyiza kuko nta mahirwe rwigeze rurema aho wabonaga iyi sisiteme yabatonze cyane.
Kenya niyo yihariye igice cya mbere nubwo nayo nta mahirwe menshi afatika yabonye uretse nko ku munota wa 42 ubwo Hakizimana Adolphe yakuragamo umupira ukomeye wa Marvin Omondio. Bagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Stephen Constantine yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Uwumukiza Obedi, Muhire Kevin, Samuel Gueulette na Biramahire Abeddy bavuyemo hakinjiramo Byiringiro Gilbert, Bizimana Djihad, Hakim Hamis na Joy-Lance Mickels.
Izi mpinduka, zatumye Amavubi asatira ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye biba ikibazo nk’umupira Jojea yahaye Nshuti Innocent ariko awuteye unyura hanze y’izamu.
Leroy-Jacques Mickels, Mbonyumwami Taiba, Niyomugabo Claude na Niyongira Patience baje kwinjira mu kibuga maze Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Iradukunda Elie Tatou na Hakizimana Adolphe binjiramo.
Gusa ntacyo byatanze kuko umukino warangiye ari ubusa ku busa.
Source : http://isimbi.rw/amavubi-yanganyije-na-kenya-amafoto.html
Leave a Reply