Beatrice Munyenyezi, umugore wa Shalom Ntahobali akaba n'umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko bombi bakatiwe n'urukiko rw'Arusha nawe yakatiwe igihano cya burundu mu bujurire mu Rwanda nyuma yo koherezwa na Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Ku wa 12 Mata 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije ibyaha bine muri bitanu yari akurikiranyweho, birimo ubwicanyi nk'icyaha cya Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside no kugira uruhare mu gufata ku ngufu, maze rumukatira igifungo cya burundu.
Yagizwe umwere ku cyaha cyo gutegura Jenoside kubera ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bihagije kuri icyo cyaha.
Ibimenyetso byatanzwe mu rubanza byagaragaje ko Munyenyezi yari afite uruhare mu bikorwa by'abicanyi mu cyahoze ari Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.
Mu byagaragajwe n'urukiko harimo uruhare rwe mu igenzura ry'abantu ku bariyeri yari hafi ya Hotel Ihuriro, ya Pauline Nyiramasuhuko.
Raporo y'Urukiko rw'Ubujurire rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rubanza rwe rwo kubona ubwenegihugu binyuze mu kubeshya, yagaragaje ko ibimenyetso byari byatanzwe byatumye abacamanza bemera ko Munyenyezi yagiraga uruhare mu kugenzura indangamuntu ku bariyeri no gutandukanya abantu bamwe n'abandi, bamwe bakicwa.
Ibyo ni bimwe mu byatumye urubanza rwe rutagarukira ku kuba yari ahari gusa mu gihe cya Jenoside, ahubwo rukibanda ku ruhare rwe ku bikorwa byakorwaga n'abicanyi. Aha hifashishijwe ifoto ya Satelite yerekanye ko hari bariyeri kuri iyo hotel mu gihe Munyenyezi yavuzeko iyo bariyeri itigeze ibaho. Amerika nibwo yakoze iperereza ryimbitse nyuma yo kubona ko Munyenyezi abeshya.
Urukiko rwa Huye kandi rwamuhamije uruhare mu iyicwa ry'umuntu witwaga Aimable, ndetse n'urupfu rw'umubikira. Raporo z'urubanza zivuga ko uwo mubikira yafashwe, agafatwa ku ngufu mbere yo kwicwa, kandi ko Munyenyezi yagize uruhare muri ibyo bikorwa.
Kimwe mu bintu bikomeye byagaragaye mu rubanza rwa Munyenyezi ni uruhare rwe mu bikorwa byo gufata ku ngufu abagore n'abakobwa b'Abatutsikazi
Urukiko rwamuhamije kugira uruhare mu gufata ku ngufu, rugaragaza ko yagize uruhare mu korohereza ibikorwa by'ubusambanyi ku ngufu byakorwaga aho nyirabukwe, Pauline Nyiramasuhuko, yari afite Hotel.
Ibi kandi bihurira n'ibyemejwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu rubanza rwa Pauline Nyiramasuhuko n'umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali.
Mu 2011, ICTR yahamije Nyiramasuhuko na Ntahobali ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo n'ibyerekeye gufata ku ngufu. Nyiramasuhuko yari Minisitiri w'Iterambere ry'Umuryango n'Abagore muri guverinoma y'inzibacyuho, naho Ntahobali akaba yaragize uruhare mu buyobozi bwa Interahamwe muri Butare.
Mu 2015, Urugereko rw'Ubujurire rwa ICTR rwakomeje guhamya Ntahobali uruhare mu iyicwa, gufata ku ngufu no gutegeka abandi gukora ibyo bikorwa, mu gihe igihano cya Nyiramasuhuko na Ntahobali cyagabanyijwe kiva ku burundu kigera ku myaka 47 kuri buri wese.
Mbere y'uko Munyenyezi asubizwa mu Rwanda, yari amaze imyaka aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2013, urukiko rwo muri New Hampshire rwamuhamije ibyaha byo kubona ubwenegihugu bw'Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko, nyuma yo gusanga yarahishe amakuru ajyanye n'uruhare rwe muri Jenoside ndetse n'imikoranire ye n'umutwe wa MRND n'Interahamwe. Yakatiwe imyaka 10 y'igifungo, anamburwa ubwenegihugu bw'Amerika.
Mu 2015, Urukiko rw'Ubujurire rwo muri Amerika rwemeje igihano cye, rugaragaza ko ibimenyetso byari byatanzwe mu rubanza byari bikomeye ku buryo inteko y'abacamanza yashoboraga gufata umwanzuro w'uko Munyenyezi yagize uruhare mu bikorwa byo ku bariyeri byakorwaga hafi ya Hotel Ihuriro.
Nyuma yo kurangiza igihano cye muri Amerika, Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda muri Mata 2021, aho yahise akurikiranwa ku byaha bya Jenoside byakorewe mu cyahoze ari Butare.
Leave a Reply