Ni imibare igaragaza ko nubwo ibicuruzwa by'u Rwanda bigera ku masoko atandukanye ku Isi, igice kinini cy'amafaranga ava mu byoherezwa hanze gikomeje gushingira ku masoko make.
Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko hagati ya Mata na Kamena 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 548,98$.
Ako gaciro kazamutseho 58,6% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2025, ubwo ibyoherezwa mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 346,04$.
Ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2026, ibyoherezwa mu mahanga na byo byazamutseho 49,6%.
Muri miliyoni 548,98$ u Rwanda rwinjije mu byoherezwa mu mahanga, ibicuruzwa bifite agaciro ka hafi miliyoni 390$ ni byo byagiye muri ibyo bihugu bitanu.
U Bushinwa buri ku mpande zombi
Mu bihugu bitanu bya mbere byakira ibicuruzwa by'u Rwanda harimo amasoko atandukanye cyane: Afurika ihagarariwe na RDC, Aziya ikagaragaramo u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Burayi bukagaragaramo u Buholandi, naho Amerika y'Amajyaruguru igahagararirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
By'umwihariko, u Bushinwa bugaragara ku mpande zombi z'ubucuruzi bw'u Rwanda.
Ni kimwe mu bihugu bitanu byakira igice kinini cy'ibyoherezwa mu mahanga, ariko kandi kiri no mu bihugu bitanu u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi, hamwe na Tanzania, u Buhinde, Kenya na Uganda.
Ibyo bihugu bitanu byonyine byaturutsemo 60,8% by'agaciro k'ibicuruzwa byose u Rwanda rwatumije mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2026.
Ibyoherezwa byazamutse cyane, ariko ibitumizwa biracyiganza
Izamuka ry'ibyoherezwa mu mahanga ni imwe mu mibare igaragara cyane muri iyi raporo.
Mu gihe agaciro k'ibyoherezwa hanze kazamutseho 58,6% mu mwaka umwe, ibitumizwa mu mahanga byo byazamutseho 28,7%.
Icyakora, amafaranga u Rwanda rukoresha ku bicuruzwa biva hanze aracyari menshi cyane ugereranyije n'ayo rwinjiza mu byo rwohereza.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1,606$, mu gihe ibyo rwohereje hanze byari miliyoni 548,98$.
Ibitumizwa mu mahanga byari 68,8% by'agaciro k'ubucuruzi mpuzamahanga bwose bw'u Rwanda, naho ibyoherezwa hanze bikagira 23,5%.
Muri rusange, ubucuruzi mpuzamahanga bw'u Rwanda bwageze kuri miliyari 2,334$ mu gihembwe cya kabiri cya 2026, buzamuka 34,5% ugereranyije n'igihembwe nk'icyo cya 2025 ndetse na 23,3% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2026.
Amasoko yo mu Burayi ari kuzamuka
NISR igaragaza ko agaciro k'ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi kazamutseho 134,2% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2026, ndetse na 39,9% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2025.
Ubucuruzi bwose hagati y'u Rwanda na EU bwageze kuri miliyoni 156,90$ mu gihembwe cya kabiri cya 2026, buvuye kuri miliyoni 119,60$ mu gihembwe cyari cyabanje.
U Buholandi kuba buri mu bihugu bitanu byakira igice kinini cy'ibicuruzwa by'u Rwanda na byo bihura n'iryo zamuka ry'ubucuruzi n'isoko ry'u Burayi, nubwo iyi raporo itagaragaza agaciro k'ibyoherejwe muri icyo gihugu ukwacyo.
RDC na yo mu masoko atanu akomeye
RDC ni cyo gihugu cyo mu karere k'Ibiyaga Bigari kiri ku rutonde rw'amasoko atanu y'ingenzi y'u Rwanda muri iyi raporo.
Muri rusange, agaciro k'ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu bihugu bigize CEPGL kazamutseho 36,4% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2025, ndetse na 11,7% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2026.
Ubucuruzi bw'u Rwanda n'ibihugu bya CEPGL muri rusange bwari bufite agaciro ka miliyoni 285$.

Leave a Reply