RIB yakebuye abayiregera nyuma bakirukankira ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabibwiye IGIHE ku wa 24 Nzeri 2026 nyuma y'ikiganiro yagiranye n'urubyiruko rusaga 300 ruhagarariye urundi mu Ntara y'Amajyaruguru.

Hari mu biganiro bigaruka ku ruhare rwarwo mu kwimakaza ihame ry'uburinganire, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Dr. Murangira yavuze ko izi mbuga nkoranyambaga zituma hari abatakimenya ko abantu bagira ubuzima bwite kandi bugomba kubahirizwa, umuntu yaba azwi cyangwa atazwi.

Ati 'Harimo ibintu tugaya nko kabona umuntu yaje kuri RIB atanga ikirego bakamwakira ugasanga aragiye abishyize ku mbuga nkoranyambaga bigakwira wajya gukurikirana umuntu ugasanga yatorotse cyangwa yihishe, muri make uba ubangamiye iperereza.'

Dr. Murangira yasabye urubyiruko kwirinda gukwirakwiza amashusho arimo ibitutsi n'amagambo mabi ku muntu urimo guhohoterwa, no guhangana n'abitwikira ijoro bakarara bakora ibyaha byibasira umuryango, bacira imanza bagenzi babo.

Umugenzuzi Mukuru w'Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Umutoni Gatsinzi Nadine yabwiye IGIHE ko bahangayikishijwe cyane no kuba ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeje kwiyongera.

Yashingiye ku mibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2025, ibyaha byo gusambanya abana batarageza ku myaka y'ubukure byazamutse biva kuri 5% bigera ku 8%.

Ati 'Ni ikibazo kiduhangayikishije ku buryo tutifuza ko iyi mibare ikomeza kuzamuka.'

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka (Nzogera) witwa Dusabimana Jean d'Amour w'imyaka 30, wo mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko ibiganiro bahawe bigeye kurushaho kubafasha guhangana n'ihohoterwa aho riva rikagera.

Ati 'Dukeneye gusobanuka ku mbuga nkoranyambaga. Abenshi bakora ibyaha babikoreshejwe n'ibiyobyabwenge. Turakomeza gukora ubukangurambaga mu kuzikoresha neza, bikatubyarira amafaranga, tutagiye imbere y'amategeko.'

Muri iki kiganiro, urubyiruko rwasabwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge, kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye n'uruhare rw'urubyiruko mu kubaka igihugu gifite urubyiruko n'abaturage batasaritswe n'inzoga.

Ibiganiro byo kwita ku muryango byitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yakebuye abatanga ibirego nyuma bakabijyana ku mbuga nkoranyambaga

Abayobozi bandandukanye na bo bateraniye i Musanze mu biganiro bigamije kwita ku muryango

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bitabiriye ibiganiro byo guharanira kugira umuryango utekanye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yakebuye-abayiregera-nyuma-bakirukankira-ku-mbuga-nkoranyambaga

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *