Aba babyeyi bavuga ko batishimira ko abana babo bakoreshwa imirimo y'ubuhinzi ku ishuri, kuko boherezwa ku ishuri kugira ngo bige.
Maniriho Jean Marie avuga ko afite impungenge ku kuba abana bakoreshwa imirimo y'ubuhinzi kandi ababyeyi babo batabohereza ku ishuri kugira ngo bajye guhinga.
Yagize ati 'Impungenge dufite ni uko abana boherezwa ku ishuri kwiga, ariko ugasanga barimo gukoreshwa imirimo y'ubuhinzi. Twe ababyeyi ntitubohereza ku ishuri kugira ngo bajye guhinga.'
Uwamahoro Claudine na we avuga ko ikibazo gikwiye gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba imirimo abanyeshuri bahabwa itabangamira imyigire yabo.
Yagize ati 'Turifuza ko inzego bireba zakurikirana iki kibazo, kuko umwana aba yagiye ku ishuri kwiga. Iyo akoreshejwe imirimo ivunanye bishobora kugira ingaruka ku myigire ye.'
Mukamutara Beatrice agaragaza impungenge zijyanye n'umutekano w'abana, avuga ko mu gihe abanyeshuri bakora imirimo ivunanye hashobora kubaho gukomereka cyangwa gukomeretsanya.
Yagize ati 'Ikindi kidutera impungenge ni uko abana bashobora gukomeretsanya mu gihe bakora iyo mirimo. Ni yo mpamvu twifuza ko harebwa niba imirimo bahabwa idashyira ubuzima bwabo mu kaga.'
Aba babyeyi basaba inzego bireba gukurikirana imikorere y'ishuri, zikareba imirimo abanyeshuri bahabwa, igihe bayikorera n'uburyo ikorwa, kugira ngo harebwe niba yubahiriza amabwiriza ajyanye no kurinda abana imirimo ivunanye.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko nta muntu wemerewe gukoresha abana imirimo ivunanye bityo ko bagiye kubikurikirana.
Ati 'Nta muntu wemerewe gukoresha abana mbere ya Saa Sita ndetse na nyuma ya Saa sita. Aho byemerewe gusa ni nyuma ya Saa Cyenda, kandi na bwo imirimo yemerewe ku ishuri.'
Akomeza avuga ko gukoresha abana muri iyo mirimo mu masaha atemewe bibujijwe, ashimangira ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ikibazo kugira ngo uwaba yaragize uruhare muri ibyo bikorwa abibazwe kandi bitazongera kubaho.
Ati 'Birabujijwe, ntabwo ari byo…. turabikurikirana kugira ngo uwabigizemo uruhare tumukebure, ntazongere, tugakebura n'andi mashuri kuko wasanga na ho bishobora gukorwa.'
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw'ishuri buvuga kuri iki kibazo ntibyandukundira kuko, umunyamakuru yashatse kumenya impamvu aba bana bahingishwa mu masaha yo kwiga, agasohorwa ikubagahu.

Leave a Reply