Izi nzovu z'umwihariko zimaze igihe zitangaza abahanga kubera imyitwarire yazo idasanzwe. Zizwi nk'inzovu zicukura umunyu' kubera ko zijya mu buvumo zigakoresha amahembe yazo zishakisha imyunyu ngugu zikenera mu mubiri.
Ubu bushakashatsi bwakozwe binyuze mu biganiro n'abantu batuye ndetse n'abakorera hafi y'izi nzovu mu gace ka Mount Elgon muri Kenya.
Ubu bushakashatsi bushya bwasohotse mu Kinyamakuru Scientific Reports, bugaragaza ko izi nzovu kandi zikoresha amoko atandukanye y'ibimera biboneka mu mashyamba mu rwego rwo kwivura.
Umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, Dr Elodie Freymann wo muri Brown University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ubu bushakashatsi butera kwibaza niba kwangirika kw'amashyamba bituma inyamaswa ndetse n'abantu batakaza imiti kamere bakenera kugira ngo babeho neza.
Dr Freymann yabwiye BBC ati 'Ibi bigaragaza uburyo imiti yacu ifitanye isano ikomeye n'ibindi binyabuzima bitari abantu.'
Abashakashatsi bakoranye n'umuryango wita ku kubungabunga ibidukikije wa Mount Elgon Foundation. Bagiranye ibiganiro n'abantu barimo abashinzwe kurinda inyamaswa n'abakuru b'imiryango.
Amakuru yatanzwe n'abo babajijwe agaragaza ko inzovu zihitamo ibimera runaka igihe zisa n'izifite ikibazo cy'ubuzima, ndetse ko iz'imbyeyi zishobora guha abana bazo ibice by'ibimera bivura.
Hashingiwe kuri ayo makuru, abashakashatsi banzuye ko inzovu zikoresha amoko 35 y'ibimera bitandukanye, aho 25 muri byo bizwi n'abaturage bo muri ako gace ko bifite ubushobozi bwo kuvura.
Umwe mu bashinzwe kurinda inyamaswa yavuze ko yigeze kubona inzovu zikoresha ikimera kizwi nka 'Angurweet' nk'umuti wo guha abana.
Angurweet ikoreshwa mu kuvura ibibazo birimo kuribwa mu nda. Uwo muntu yavuze ko yabonye inzovu zisera icyo kimera mu kanwa, hamwe n'imizi y'ibiti bimwe na bimwe.
Uyu mutangabuhambya yongeyeho ko yabonye inzovu z'imbyeyi zivanga ibyo bimera n'amata yazo. Ati 'Zibihereza abana, na bo bakabirya, nyuma bagacira ibisigazwa bikomeye.'
Prof Michael Huffman, umuhanga mu bijyanye n'inyamaswa zijya kumera nk'abantu ukorera mu Buyapani muri Nagasaki University, yavuze ko aya makuru 'ashishikaje cyane', ariko ko hakenewe ibindi bimenyetso kugira ngo hemezwe ko inzovu zishobora gutanga ubuvuzi bwihariye ku bana bazo.

Leave a Reply