Senateri Frank Habineza yamazwe impungenge ku mushinga w'ingufu za nucléaire mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Senateri Habineza aherutse kuvuga ko afite impungenge ku kuzana mu Rwanda uruganda rw'ingufu za nucléaire kubera ko hari ibihugu aho zateje ibyago ku buryo n'ingoboka zitangwa zo gusana ibyangijwe ziba ari nke ugereranyije n'ingaruka.

Izi mpungege yazigaragaje ubwo Komisiyo y'Ubukungu n'Imari muri Sena yatumizaga Minisitiri w'Ibikorwaremezo kugira ngo asobanurire iyi komisiyo aho Leta igeze ishaka ibisubizo byo kongera no gukwirakwiza ingufu z'amashanyarazi mu gihugu.

Habineza yatanze ingero ku bihugu nk'u Buyapani aho inganda za nucléaire zigeze guteza ibibazo, avuga ko ahubwo Leta yakomeza gushyira ingufu mu yandi masoko y'ingufu ashoboka mu Rwanda.

Yagize ai “Ibikoreshwa (Uranium) mu gukora nucléaire bizava hanze kandi birahenda cyane. Urebye ikiguzi bizadutwara gishobora kuzaba hejuru y'ibyo tuzakuramo. Mbona twakomeza kwibanda ku mashanyarazi akomoka ku ngomero, imirasire, nyiramugengeri cyangwa umuyaga”.

Minisitiri Murwanashyaka yamusubije ko Leta y'u Rwanda yihaye igihe gihagije cyo gusuzuma uyu mushinga, ndetse ko iri gushaka ubushobozi ku buryo uyu mushinga uzatanga umusaruro ndetse n'impungenge zigaragazwa zikirindwa.

Yagize ati “Ikoranabuhanga mu nganda za nucléaire ryaravuguruwe. Amakosa yabaye mu myaka 20 ishize yatumye abantu biga, urebye mu bihugu biri kwihuta mu ikoranabuhanga rya nucléaire bigaragara ko bishoboka kandi nta kibazo bifite”.

Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kubera ko hari kongerwa ubushobozi mu nzego zitandukanye aho avuga ko kuri ubu hari Abanyarwanda boherejwe hanze kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga mu bya nucléaire.

U Rwanda rugeze kure urugendo rwo gushaka uburyo rwakwifashisha ingufu za nucléaire mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, aho nko ku mashanyarazi rwifuza kuba rufite agera kuri gigawatt 1,5 akomoka kuri izi ngufu bitarenze 2050.

Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko igihugu gikeneye gutunganya ingufu z'amashanyarazi za megawatt zirenga 5000, zivuye kuri megawatt 406 zihari ubu. Kugira ngo ibyo bishoboke, yafashe icyemezo cyo kubaka uruganda ruto rutunganya ingufu za nucléaire (Small Modular Reactor) kuko ari zo zafasha kugera kuri iyo ntego.

Impamvu ni uko izi ngufu zishobora kuboneka bigizwemo uruhare n'ingano nke y'ibikenewe (uranium) ugereranyije n'ubundi buryo butanga amashanyarazi nka nyiramugengeri n'akomoka ku ngomero z'amazi.

Senateri Frank Habineza yamazwe impungenge afite ku mushinga w'ingufu za nucléaire mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-frank-habineza-yamazwe-impungenge-afite-ku-mushinga-w-ingufu-za

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *