Aya makuru agaragaza mu nyandiko yo ku wa 22 Nzeri 2026 Umugaba w'Agateganyo w'Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, Hung Cao, yandikiye Senateri Kristen Gillibrand.
Cao yasubizaga ibibazo byabajijwe na Senateri Kristen ukorera muri Komisiyo ishinzwe ingabo muri Sena, byerekeye kuri 'morale' no ku buzima bwo mu mutwe bw'abasirikare boherejwe gukorera kuri ubu bwato.
Uyu muyobozi yavuze ko kuva itsinda ry'abasirikare bakorera muri ubu bwato ritangiye urugendo rugana mu ntambara, abasirikare umunani barimo abasare n'abashinzwe kurasa bagerageje kwiyahura.
Ati 'Kuva ibikorwa by'ubutumwa bwa Lincoln byatangira, abantu umunani bakorera muri iri tsinda bagerageje kwiyahura. Uyu mubare urimo abakozi ba Lincoln, abasirikare bakoresha indege z'intambara, abo mu bwato busenya, abo mu bwato buherekeza n'abo mu mitwe yose y'indege zari muri ubu butumwa.'
Abasirikare bakoreraga kuri USS Abraham Lincoln bari hagati ya 6000 na 7000. Ubu bwato bwari buherekejwe n'ubundi bugera kuri butanu, bwamaze amezi arenga atandatu butarasubira ku cyambu kubera ko bwagiraga uruhare rutaziguye mu ntambara.
Umwe mu bayobozi mu gisirikare cya Amerika utavuzwe amazina yabwiye CNN ko umubare w'abagerageje kwiyahura ari munini ugereranyije n'indi mibare yo mu bihe byashize, ubwo abasirikare ba Amerika bari mu ntambara.
Yagize ati 'Abantu umunani bagerageje kwiyahura ni umubare ukomeye cyane. Ibikorwa by'intambara bitera umunaniro ukomeye kurusha ibindi bisanzwe. Nta kujya ku byambu, guhora biteguye ibibazo bishobora kuvuka, byose bigira ingaruka.'
Hari abasirikare basimbukiye mu mazi bavuye mu bwato n'ababigerageje ariko baratabarwa. Umwe wari mu bakoresha indege z'intambara yasimbukiyemo muri Kanama, akurwamo ahabwa ubuvuzi. Undi yabigerageje muri Werurwe 2026, ariko bagenzi baramukumira.
Bamwe mu basirikare bari kuri USS Abraham Lincoln bagaragaje ko umunaniro watewe n'igihe kinini bamaze mu bikorwa by'intambara, kutajya ku byambu no kudahabwa umwanya wo kuruhuka byagize ingaruka ku mibereho yabo.
Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyari gifite abahanga mu by'ubuzima bwo mu mutwe bari kuri ubu bwato, inzobere mu bijyanye no gukumira ibibazo by'imitekerereze, umuganga w'indwara zo mu mutwe, umukozi ushinzwe ubujyanama n'abandi bafasha abasirikare.

Leave a Reply